Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu
mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye
gukoreshwa.
Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi
koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu
byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese.
Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye
zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu
wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc.

Uretse kuba ibisheke bifite isukari y'umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke.
Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2
n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwimerere ifasha uwo ariwe wese
uyikoresha.
By’umwihariko isukari bizwi ko ikenerwa cyane n’igitsinagabo, kubera gukoresha imbaraga nyinshi cyane cyane mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.
Inzobere mu by’ubuvuzi bavuga ko isukari iva mu
gisheke ari nziza kuyikoresha, kuruta gukoresha isukari yakorewe mu ruganda.
Abagabo batakaza imbaraga nyinshi mu gihe cy’imibonano
mpuzabitsina, bityo umubiri wabo ugakenera isukari nyinshi gusa biba byiza
bakoresheje isukari ikomoka mu bimera.
Uretse kuba igisheke gikungahaye ku ntungamubiri zirinda
umugore Cancer y’amabere, ariko kinakungahaye mu kurinda Cancer ifata imyanya y’ibanga
y’umugabo.
Igisheke kivura abagabo bakunze kugira ikibazo cy’umwuma, kubera gukoresha imbaraga nyinshi. Umugabo wakoresheje umutobe w’igisheke mbere yo
gutera akabariro, nta kibazo ahura nacyo kuko aba ameze nk’uwanyweye amazi.
Ikinyamakuru PharmEasy cyatangaje ko igisheke gikura
imyanda mu kiziba cy'inda, bityo igihe umugore akora imibonano
mpuzabitsina ntahure n’uburibwe buterwa no kurwara ikiziba cy'inda n'imyanya y'ibanga.
Abagore n’abagabo benshi binjiza imyanda mu mubiri
wabo binyuze mubyo barya bidafite isuku ihagije, yaba imyanda bakura mu mahoteri cyangwa mu ma resitora atanga amafunguro adasukuye neza.
Iyo myanda imwe ijya mu mpyiko, mu mara, igifu, bamwe
bagatangira kubabara mu kiziba cy’inda. Igisheke mu bushobozi gihabwa n’intungamubiri
gifite, gikuramo iyo myanda maze igihe cyo kwishimana nk’abashakanye
kikabaryohera.
Ubusanzwe bavuga ko isukari nyinshi igenda ica
umubiri intege gahoro gahoro, ariko isukari iva mu biribwa iyo ikoreshejwe neza
ituma umubiri ukora neza.
Umuganga Straton yabajije umurwayi impamvu umubiri we udafite
isukari ihagije, maze umurwayi asubiza avuga ko yirinze kunywa isukari kuko
yatinyaga kurwara indwara ya “Diabete ".
Yaramubwiye ati “Umubiri wacu ukenera isukari kandi
cyane! Ariko isukari nziza iva mu biribwa ".
Umuryango ni ngombwa ko utekereza ku kamaro ko
gukoresha ibisheke cyangwa umutobe wabyo, bakanasobanurira abana babo ibijyanye
n’intungamubiri ziboneka muri byo, kandi bakita ku kamaro kabyo ku mibonano mpuzabitsina.

Benshi bavuga ko isukari itera diabete, nyamara
ntibavuge ko hari diabete iterwa no kutagira isukari mu mubiri. Ibi bishatse
kuvuga ko umubiri hari isukari utagomba kurenza, kandi igakoreshwa cyane n’abantu bakora imyitozo ngororamubiri.
Tumenye akamaro ko kurya ibisheke, cyane cyane
akamaro kabyo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina y’abashakanye.
Ibisheke ni kimwe mu biribwa byoza amenyo ndetse bikanayakomeza, bikayarinda kurwara.