Sobanukirwa n'amateka y'ubusizi mu Rwanda

Umuco - 23/11/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Sobanukirwa n'amateka y'ubusizi mu Rwanda

Ubusizi ,ni icyiciro cy’ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n’abo mu muryango we ,ndetse na Kalinga yari ikimenyetso cy’ubwami.

Ubuvanganzo bwatangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahasaga mu wa 1510 ,butangijwe n’umugore witwaga Nyiraruganzu Nyirarumaga ,akaba yari umugabekazi wa Ruganzu.

Bugitangira bwarangwaga n’imivugo migufi ifite intondeke 10 cyangwa se 20 kandi yerekeje ku mwami .Iyo mivugo yitwaga “IBINYETO “

Mbere abahanzi b’ibinyeto bitwaga “ABENGE”. Aho ibinyeto bihindukiye “IBISIGO NYABAMI” ubwo wa mwengekazi w’umusingakazi atangiza ubwo buryo bushya, bitwa ABASIZI.

Abandi Benge bahise bamukurikiza maze kuva icyo gihe bahabwa agaciro ibwami kandi ibwami akaba ari na bo babagenga. Abasizi bashyize hamwe, bakagira gahunda y’uko bazajya batura umwami ibisigo ubumbiye hamwe abanyenganzo y’ibisigo bose. Abasizi nta kindi basabwaga gukora uretse guhimba.

Umusizi yari umuhimbyi w’ibisigo Nyabami,Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga “Umwikirizi “ . Abasizi b’Umwami baremaga umutwe w’Abasizi bakagaragira umwami mu mutambagiro kandi bagategekwa n’umutware wabo bitaga ”INTEBE Y’ABASIZI “.

Uwo Mutware wabo yashyirwagaho n’ i Bwami ,yashoboraga kuba Umusizi cyangwa se ntabe we.

Umusizi yari umukozi w’i Bwami kuko atavugaga ibyo yishakiye ku bwe ,ahubwo yavugaga ibizwi n’abagomba kubimenya b’i bwami.

Niyo yabaga yatinze kuyoboka Umwami ,yahingukanaga igisigo cyo kwihohora.Urugero ni nk’igisigo cya Nyakayonga ka Musare yise “UKWIBYARA “

I Bwami kandi ,bagenzuraga Abasizi cyane ku buryo uwabaga yatannye ho gatoya akiha gushyiraho ake yarabiziraga. Urugero :Ruhinda wa Kwiyahura (Umupfumu w’inka ),Yuhi Mazimpaka yamushyize ku ngoyi kuko yari azi amabanga y’imandwa,abapfumu n’abiru.Yari yerekanye n’imirwa yagombaga guturwaho n’Abami -Nguruzi ya Karorero (Ndi umuyoboke w’Abami ).

Source:gakondo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...