Sobanukirwa inkomoko yo gutera ivi bigezweho mu bakundana

Urukundo - 08/06/2022 11:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Sobanukirwa inkomoko yo gutera ivi bigezweho mu bakundana

Menya inkomoko y'igikorwa cyo gutera ivi (Knee Down Proposal), gikorwa n'umusore wamaze gufata umwanzuro ku mukobwa yifuza kugira umugore bakabana ubuziraherezo.

Abasore n’abakobwa benshi usanga bakora ibintu ariko batazi neza ibyo bakora bikamera nk’aho babyiganye bigendanye n’ibi bihe tugezemo cyane iterambere ridusunikira gukora ibintu natwe ubwacu tutazi neza cyangwa ugasanga twanabikoraga tukabikora mu bujiji.

Gutera ivi cyangwa se Knee Down Proposal ni kimwe mu bikorwa bigezweho cyane muri iki gihe hagati y'abakundana byumwihariko ku basore bifuza gusaba inkumi bihebeye ko barushinga.Abakobwa nabo kandi ntabwo batannzwe dore ko aho iterambere rigeze nabo basigaye baterera ivi abasore.

-Ese ni iyihe nkomoko yo kwambika impeta umukobwa imusaba ko muzabana akaramata?

-Ese ubundi bikorwa ryari?

Mu gusubiza ibi bibazo INYARWANDA yifashishije imbuga nka Wikipedia hamwe na www.Brides.com ibategurira inkomoko yo gutera ivi kimwe mu bikorwa bigezweho iki gihe mu bakundana.

Gutera ivi rero n’ibintu byabayeho kuva kera cyane ahagana mu mwaka wa 2600 BC (Mbere yivuka rya Yesu Kristo) mu gihugu cya Misiri ( EGYPT ).

Nyuma yaho gato nko mu mwaka wa 1477 muri Empire y’aba Romani byabayeho bizanywe n’umusore witwa Maximillian Archeduck asaba umukobwa MARRY ko bazabana akaramata.Uyu Maximillian akaba yari igikomangoma ari nawe Archeduck wa Autriche akaba yarategetse Holy Roman Empire mu kinyejana cya 16 nyuma y'ivuka rya Yesu Kristo ariko mbibutse ko atapfukamye ahubwo kubera ko mu mico y’Abaromani cyaraziraga gupfukamira umugore.

Ibi byo gupfukama rero byaje bivuye mu burayi igihe umutware cyangwa umukire yabaga yakunze umucakara cyangwa umugaragu.Ubikoze yabaga ashaka kwerekana ko nawe yiyoroheje agapfukamira umukobwa, nyuma yaho muri Afurika byahabaye bwa mbere muri 1867 mu mujyi wa Cape Town wo muri Afurika y'Epfo bamaze kuvumbura ikirombe cya Kemberly.

Nabwo byatangijwe n’abazungu bashakaga uburyo bakwamamaza zahabu zabo bifite kandi ubusobanuro bw’ikintu umugabo yakorerera uwo yakunze urukundo rw’agahebuzo yifuza kuzabana nawe ubuzima bwe bwose. "Warm to symbolise a lifetime’s promise of love and commitment,the engagement ring is the most meaningful gift a man will give and a woman will receive."

Mu gihe cyacu rero byongeye kwaduka bigaruwe n’abanyamideri bashakaga gucururiza inzu z’imideli yabo. Bikaba byaratangiye mu mwaka wa 1930 ari uburyo bwo kwamamaza,aho umunyamideri w'umusore yateraga ivi akambika umukobwa impeta y'urukundo yakuye mu nzu y'imideri yamamariza.

Rero Impeta isaba umuntu ko muzabana akaramata ireba ahanini abantu 2 baba bari mu mahuriro y’ubuzima aho bagomba gufata icyemezo cy’inzira bacamo. No muri Bibiliya y'ijambo ry’Imana birimo mu nkuru ya Aburahamu wohereje umugaragu we ngo ajye gushakira umuhungu we umugore muri bene wabo. Uwo mugaragu hari ibyo yasabye Imana nk’ibimenyetso ko nabibonana umukobwa uwo azaba ari we.

Ni koko rero ibyo yasabye Imana yabibonanye umukobwa Rebecca,nuko ahita amuterera ivi amwambika impeta.Iyi nkuru iri mu Itangiriro 24:22 aho ivuga ko uyu mugaragu yafashe impeta y’izahabu,kuremera kwayo kwari nk’igice cya shekeli, n’ibimeze nk’imiringa bibiri byo kwambara ku maboko,kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu,arabimwambika.

Muri iki gihe gutera ivi bimaze gufata indi ntera aho bisigaye bikorwa cyane ugereranije no mu myaka yashize ndetse akarusho ni uko yaba abasore n'abakobwa basigaye babikora.

Abakobwa nabo basigaye baterera ivi abasore

ESE IVI RITERWA RYARI?

Turebeye mu ngero zatanzwe, igitangaje muri iyi mico yombi yaba iyo twabonye haruguru cyangwa muri Bibiliya ni uko urukundo rw’abajya kubana nta kintu rwabaga ruvuze cyane.Igitekerezo cy’uko abantu babana bakundanye si icya kera mu mico itandukanye iri ku isi. Abantu barongoranaga kuko iwabo babahitiragamo cyangwa ku bw’izindi mpamvu zitandukanye.

Uyu munsi rero umusore arikundira ( kwihitiramo umukunzi ) akirambagiriza,akishimira akanisabira nyir’ubwite mbere y’uko agera ku muryango.Aha niho wagateye ivi cya gihe uba usaba umuntu ko muzabana.

Kandi kuko uba utizeye ko ari bubyemere ukwiriye kubikora witeguye ibisubizo bibiri Yego na Oya bitari iby’ubu usanga umuntu abikora yaramaze no gufata ubusitani azakoreramo ubukwe.Igikorwa cyo gutera ivi cyigomba kuba mbere yuko iby'ubukwe bijyamo bitandukanye cyane nibyo abenshi basigaye bakora aho usanga umusore atereye ivi umukobwa habura iminsi micye ngo babane.

Gusa ni ngombwa kuzirikana ko igihe cyose uteye ivi atariko uwo uritereye abyemera. Hari impamvu nyinshi cyane bishobora kwanga, ba nyirubwite bashobora gusanga badakwiye gutera intambwe, ababyeyi bashobora kwanga (aha muri iki gihe ba nyir’ubwite bagakwiye kwemeza ababyeyi amahitamo yabo ariko abantu bose si uko bameze). Ni byiza rero gukora iki gikorwa warabanje gushishoza neza ko uwo ugiye kwambika impeta nawe yifuza kurushinga nawe.

Ibi ni byo by'ingenzi ukwiye kumenya ku gikorwa cyo gutera ivi kigezweho mu bakundana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...