Umunsi w’umwana w’umunyafurika ‘DAC’ washinzwe mu 1991 n’Inteko y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ya ‘OAU’ mu rwego rwo kwibuka imyigaragambyo y’abanyeshuri yabaye ku ya 16 Kamena 1976 i Soweto, Africa y'Epfo.
Icyo gihe, abanyeshuri bakoze urugendo bigaragambya basaba uburezi bufite ireme no kwigishwa mu ndimi zabo. Mu myigaragambyo abana benshi barishwe kandi bashinyaguriwe.
Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa ari ukwibuka abo bana n’igikorwa cy’ubutwari bafashe kugira ngo barengere uburenganzira bwabo.
Umunsi w’umwana w’umunyafurika nawo ukora mu kwishimira abana bo muri Afurika ndetse no gutera imbaraga zo gutekereza no gufata ingamba zo gukemura ibibazo abana bo muri Afurika bahura nabyo bya buri munsi.
Ku ya 16 Kamena ya buri mwaka, Komite, guverinoma Nyafurika, abahagarariye abana, imiryango iyobowe n’abana n’urubyiruko, imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, bateranira hamwe kugira ngo baganire ku mbogamizi n’amahirwe bireba uburenganzira bw’abana muri Afurika.
Umunsi w’umwana w’umu nyafurika wizihizwa ku rwego rw’igihugu no ku mugabane. Ku rwego rw’igihugu, Ibihugu bigize Umuryango bisabwa kwibuka uyu umunsi.
Ushingiye ku buyobozi butangwa na Komite binyuze mu nama n’abana n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibihugu bigize umuryango birashishikarizwa gufata ingamba zifatika zirimo amategeko n’izindi ngamba zijyanye n’insanganyamatsiko y’umwaka.
Komisiyo yemera ko umunsi w'umwana w’umunyafurika ari inzira y'ubuvugizi yo kuzamura ndetse no guteza imbere uburenganzira bw'abana n'imibereho myiza muri Africa.
Umunsi w’umwana nyafurika uharanira ko hajyaho ingamba zikomeye zo kwiyemeza gukemura ibibazo byinshi abana bahura nabyo ku mugabane wa Africa.
Umwanditsi: Patience Muhoza