
Iki kibazo, usanga
kibangamira cyane imikorere ndetse n’ubuzima bwa muntu muri rusange. Niyo mpamvu
hamwe n’urubuga health.ucdavis.edu,twabateguriye inama 8 z’ibanze zagufasha
kugabanya ububabare bw’umugongo.
1.Komeza imitsi yawe y’ibanze.
Umugongo wo hasi uhora
uhangayikishijwe no gushyigikira umubiri wawe wose. Imitsi ikikije umugongo wawe
iba igomba gukomezwa kugirango ishyigikire urutirigongo,yorohereze umugongo wo
hasi. Imitsi yacu y’ibanze ikoreshwa gake mu bikorwa bya buri munsi, bityo
igomba gukomezwa binyuze mu myitozo yihariye. Fata iminota mike buri munsi,
ukore imyitozo y’ibanze.
2.Kora imyitozo yo
kunanura imitsi buri munsi.

Ibibazo byinshi by’umugongo
biterwa n’imitsi ifatanye. Niba imitsi yo mu mugongo wawe ifatanye, ishyira
igitutu ku mugongo wawe wose, harimo n’ingingo zawe. Gira akamenyero ko kuyirambura
buri munsi rero kugira ngo ushyigikire ubuzima bwiza bw’umugongo wawe.
3.Irinde kwicara muri
pozisiyo mbi.

Iyo wicaye nabi,urufatiro rw'urutirigongo (Back Disk) rwo hasi ruraremererwa cyane kuruta igihe uhagaze. Niba
usabwa kwicara umwanya muremure, ibuka kunyuzamo uhaguruke ubundi uzenguruke
kenshi.
4.Gerageza kugenda n’amaguru.
Kugenda ni umwitozo
utekanye kandi mwiza. Kugendagenda mu kazi cyangwa hanze yako bizagufasha
kugumana ibiro byiza ndetse binaruhure umugongo wawe.
5.Terura ibintu byose
neza.
Iyo uteruye ikintu
kiremereye, biroroshye kubikora mu buryo butari bwo. Ibi bishobora gutera
imitsi kwikanga no kubabara. Koresha umubiri mu buryo bukwiye; ukoresheje
imitsi y’amaguru, aho gukoresha umugongo wawe, mu gihe uterura ibintu
biremereye. Saba ubufasha niba ikintu ugiye guterura kiremereye cyane.
6.Orohereza umugongo
wawe mu gihe uryamye.

Kuryamira umugongo
biwushyira ku gitutu. Gerageza uzamure amavi gato ushyire umusego munsi yayo.
Niba uryamira urubavu, shyira umusego hagati y'amavi yawe kugirango wirinde
kuremerera umugongo.
7.Cungana n'ibiro byawe.
Ibiro byinshi ni
umutwaro uremereye ku mugongo wawe. Mu gihe cyo guhangana n’ikibazo cy’ibiro
byinshi, urutirigongo rwawe rushobora guhindagurika. Umugongo ushobora gutakaza
ubufasha bw’ibanze mu gihe ugize ibiro birengeje urugero.
8.Tandukana burundu no
kunywa itabi.
Kunywa itabi bigabanya
umuvuduko w’amaraso ku kigero cyo hejuru. Ibi bishobora gutuma urufatiro rw'urutirigongo(Back Disk) rwangirika
vuba. Kunywa itabi bigabanya kandi ubushobozi bwo kwinjiza calcium no gukura kw'amagufwa.
Ibi byongera ibyago byo kuvunika bitewe na osteoporose, aho amagufwa acika
intege kandi akavunika cyane.
