Giovanni Vincenzo Gianni Infatino yavutse tariki 23 Werurwe 1970 ku babyeyi b’abimukira bavuye mu Butaliyani, avukira muri Switzerland ndetse afite n'ubwenegihugu bw’ibi bihugu byombi.
Yize amategeko muri kaminuza ya Fribourg, azi kuvuga neza Igitaliyani, Icyesipanyoli, Igifaransa, Ikidage, Icyongereza, Igiporutugali ndetse n'Icyarabu.
Infatino afite umugore umwe witwa Lebanese Leena Al Ashqar, aba bombi bamaze kubyarana abane 4. Umuryango wa Infatino uba muri Switzerland ariko bafite mu rugo ha kabiri mu gihugu cya Qatar ari naho babaga bari mu gikombe cy'Isi cya 2022. Uyu mugabo afana ikipe yo mu Butaliyani ariyo Inter Milan.
Infatino yinjiye mu bintu bya siporo akora nk'umunyamabanga mukuru w'ikigo mpuzamahanga gishinzwe siporo (CIES), muri kaminuza ya Neuchatel. Yatangiye gukora muri mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru i Burayi (UEFA) mu kwezi kwa 08 mu 2000. Muri 2004 yahise agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe amategeko n’ishami rishinzwe gutanga impushya ku makipe, muri 2007 Infatino yahise agirwa umunyamabanga mukuru wungirije wa UEFA.
Bidatinze muri 2009 noneho yahise aba umunyamabanga mukuru n'ubundi wa UEFA, muri iki gihe nibwo hahise hatangizwa itegeko rihana amakipe yasohoye amafaranga menshi kurusha ayo yinjije ndetse habayeho no guteza imbere ibigo bito by'ubucuruzi mu gihugu.
Yagize uruhare mu kwiyongera kw'amakipe yakinaga UEFA Euro maze aba amakipe 24, ndetse yagize uruhare mu gushinga irushanwa rya UEFA Nations League.
Gianni Infatino ari kumwe na Perezida Paul Kagame mu nama ya FIFA
Mu mwaka wa 2015, guverinoma y'Ubugereki yafashe icyemezo cyo gushyiraho itegeko rishya rya siporo mu rwego rwo guhangana n'ibibazo, ibikorwa by'ihohoterwa na ruswa byagaragaraga mu mupira w'amaguru mu Bugereki.
Gianni Infantino nk'umunyamabanga mukuru wa UEFA, yayoboye imishyikirano na guverinoma y'Ubugereki kandi ashyigikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri icyo gihigu, maze abwira Leta ko niyongera kwivanga mu mupira w'amaguru bizatuma bahagarikwa mu mupira w'amaguru mpuzamahanga.
Infantino yari umwe mu bagize komite ishinzwe ivugurura rya FIFA. Ku ya 26 Ukwakira 2015, nibwo komite nyobozi ya UEFA yamushyizeho kugira ngo azagende mu mwanya wa perezida muri Kongere idasanzwe ya FIFA 2016.
Kuri uwo munsi nibwo yemeje ko yiyamamarije kuba Perezida wa FIFA, kandi atanga ibisabwa kugira ngo ashyigikirwe. Yavuze ko natorwa azagura amakipe yitabira igikombe cy'Isi akaba 40.
Ku ya 26 Gashyantare 2016, yatorewe kuba Perezida wa FIFA mu gihe cy'imyaka itatu ndetse ahita aba umutaliyani wa mbere ubaye Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, no muri 2019 yongeye gutorerwa kuyobora indi manda y'imyaka 3.
Kuri uyu munsi nibwo yongeye gutorerwa indi Manda ayobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, yatorewe mu nama ya 73 ya FIFA iri kubera mu Rwanda ndetse ni nawe wenyine wari wariyayamaje kuri uyu mwanya akazageza muri 2027.

Infatino watorewe kongera kuyobora FIFA, aha ari kumwe na Perezida Paul Kagame
Gianni Infatino yatorewe kuyobora FIFA ku nshuro ya 3