Kugira ngo indwara ya Amibe ikurire mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.
Ibimenyetso bya Amibe ukwiye kumenya ni ibi bikurikira; Kubabara mu nda, kugira umuriro rimwe na rimwe, gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga, guhurwa ibiryo bimwe na bimwe ndetse no kubura appetit, impiswi akenshi hakagaragaramo amaraso, kwishimagura, kubyukana isesemi,..
Uko twakwirinda Amibe
Inama y’ibanze yo
kwirinda iyi ndwara ni ukugira isuku y’amazi, ibiribwa n’isuku y’ibikoresho byo
mu rugo, ukoresha amazi atetse cyangwa ugakoresha amazi arimo imiti yagenewe
gusukura amazi, koza ibiribwa mbere yo kubirya, gukaraba intoki kenshi
gashoboka cyane cyane uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya cyangwa konsa umwana
ku babyeyi bonsa.
Ese Amibe iravurwa
igakira?
Abantu benshi bibeshya ko Amibe idakira ariko ni ukutabimenya kuko Amibe ivurwa kandi igakira burundu. Ahubwo ni ingenzi kwirinda bihagije kuko akenshi iyo umuntu yavuwe agakira maze ntagire isuku ihagije akongera kwandura akeka ko atakize neza kandi atari byo, byaba byiza rero ugize isuku maze ukaba wirinze burundu indwara ya Amibe.