Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Amibe ikunda kuzahaza benshi n’uko wayikira burundu

Ubuzima - 29/07/2019 12:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Amibe ikunda kuzahaza benshi n’uko wayikira burundu

Amibe ni indwara y’inzoka zo mu nda ituruka ku mwanda. Bishobora guturuka ku mazi anyobwa cyangwa akoreshwa ndetse n’ibiribwa bidasukuye, ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa ’Entamoeba Histolytica’ twinjira mu mubiri iyo uriye cyangwa unyoye ibyandujwe n’amagi yazo

Kugira ngo indwara ya Amibe ikurire mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.

Ibimenyetso bya Amibe ukwiye kumenya ni ibi bikurikira;  Kubabara mu nda, kugira umuriro rimwe na rimwe, gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga, guhurwa ibiryo bimwe na bimwe ndetse no kubura appetit, impiswi akenshi hakagaragaramo amaraso, kwishimagura, kubyukana isesemi,..

Uko twakwirinda Amibe

Inama y’ibanze yo kwirinda iyi ndwara ni ukugira isuku y’amazi, ibiribwa n’isuku y’ibikoresho byo mu rugo, ukoresha amazi atetse cyangwa ugakoresha amazi arimo imiti yagenewe gusukura amazi, koza ibiribwa mbere yo kubirya, gukaraba intoki kenshi gashoboka cyane cyane uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya cyangwa konsa umwana ku babyeyi bonsa.

Ese Amibe iravurwa igakira?

Abantu benshi bibeshya ko Amibe idakira ariko ni ukutabimenya kuko Amibe ivurwa kandi igakira burundu. Ahubwo ni ingenzi kwirinda bihagije kuko akenshi iyo umuntu yavuwe agakira maze ntagire isuku ihagije akongera kwandura akeka ko atakize neza kandi atari byo, byaba byiza rero ugize isuku maze ukaba wirinze burundu indwara ya Amibe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...