Hari benshi badasobanukirwa akamaro k’amagi ku mubiri w’umuntu wabashije kuyarya, ubushakashatsi bwakwozwe na ‘nutrition health benefits’ bugaragaza akamaro kenshi n’intungamiri wasanga mu magi.
1.Amagi afite proteyine nyinshi kandi nziza; Amagi afatwa nk’isoko y’ingirakamaro ifite protein nyinshi, akaba ari ngombwa mu mbaraga zo kurinda imitsi no gutanga imbaraga ku mubiri
2. Amagi arinda indwara nyinshi; amagi mu bushakashatsi bwakozwe bwasanze ari kimwe mu biribwa bitagira ingaruka ku mutima ahubwo biwufasha kumera neza ugatera uko bikwiye ntakibazo cy’umutima kijemo ikindi bituma amaraso atembera neza mu mubiri.
3.Amagi afasha kurinda umubyibuho ukabije; amagi n’ imwe mu ndyo nziza ifasha gucunga ibiro.Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya amagi bishobora gutuma wumva uhaze igihe cyinini, bigatuma utarya inshuro nyinshi.
4.Amagi afasha kurinda ibibazo byo mu mutwe; amagi afasha kugenda inzira ndende yo kugabanya imihangayiko hamwe no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe,inyungu zikomeye z’amagi ahuriyemo vitamine B2, B12, choline, tryptophan harimo gufasha kugabanya ibyago byo guhangayika no kugira ibimenyetso byo kwiheba ikindi bifasha gusinzira.
5.Amagi arimo ‘Antioxydants’ ifasha amaso kumera neza; Amagi arimo vitamine zitandukanye hamwe n’imyunyu ngugu na ‘selenium’ byose bikora nka ‘antioxydant’s ikomeye mu gushyigikira ubuzima bw’amaso
Amagi akungahaye kuri ‘antioxydants lutein na zeaxanthin’, byombi bigira uruhare runini mu kugabanya ingaruka z’indwara zimwe na zimwe z’amaso, harimo ‘cataracte’ hamwe na ‘macula degeneration’ ifitanye isano n’imyaka yabukuruAmagi akenewe mu mubiri cyane byibura ku munsi agafatwa nka 2 kugirango ubuzima bubasha kugenda neza kandi bufite imbaraga
Umwanditsi: Patience Muhoza
