Snoop Dogg mu byamamare byakoresheje ADN bikamenya inkomoko yabyo

Imyidagaduro - 24/09/2026 1:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Snoop Dogg mu byamamare byakoresheje ADN bikamenya inkomoko yabyo

Hari ibyamamare bikomeye ku isi byagiye bikoresha ibizamini bya ADN kugira ngo bimenye inkomoko y’imiryango yabyo, maze bamwe muri bo bavumbura amakuru atandukanye n’ayo bari basanzwe bazi ku mateka y’imiryango yabo.

Mu byamamare byagiye bikoresha ubu buryo harimo abaririmbyi, abakinnyi ba filimi n’abandi bantu bazwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Snoop Dogg, umuraperi w’ikirangirire ari mu byamamare byakoze ikizamini cya ADN, aho mu 2010 ibisubizo byagaragaje ko afite inkomoko ya 71% mu Banyafurika bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, 23% mu Basangwabutaka ba Amerika ndetse na 6% mu Banyaburayi.

Ibi byaramutunguye kuko yari asanzwe azi ko inkomoko ye ahanini ishingiye muri Afurika, ariko ibisubizo bikamwereka ko afite n’andi masano.

Oprah Winfrey, umunyamakuru akaba n’umuherwekazi Oprah Winfrey na we yagiye akoresha ibizamini bya ADN mu rwego rwo gukurikirana inkomoko y’umuryango we.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2006, ADN ye yagaragaje ko umurongo w’abakurambere be ku ruhande rwa nyina ufite inkomoko mu bwoko bw’Abakpelle bo mu gace gaherereye muri Liberia.

Ibisubizo byagaragaje kandi ko genetiki ye yari igizwe ahanini n’inkomoko yo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Jessica Alba Umukinnyi wa filimi Jessica Alba na we yakoresheje ikizamini cya ADN kugira ngo arusheho gusobanukirwa inkomoko ye.

Ibisubizo by’ikizamini cye byagaragaje ko afite inkomoko ivanze, harimo igice kinini cy’Abanyaburayi ndetse n’inkomoko y’Abasangwabutaka ba Amerika.

Eva Longoria Umukinnyi wa filimi Eva Longoria na we yipimishije ADN mu 2010. Ibisubizo byagaragaje ko afite inkomoko ya 70% y’Abanyaburayi, 27% y’Abasangwabutaka ba Amerika na 3% y’Abanyafurika.

Ibi byamuhaye andi makuru ku mateka y’umuryango we, cyane cyane ku nkomoko zitandukanye zigize amateka y’abamukomokaho.

Morgan Freeman, umukinnyi wa filimi Morgan Freeman na we yakoresheje ikizamini cya ADN mu gukurikirana inkomoko y’abamukomokaho.

Ibisubizo byagaragaje ko mu nkomoko ye abanyafurika, hejuru gato ya kimwe cya kane bifitanye isano n’agace gahereye muri Senegal kakagera muri Liberia, mu gihe hafi bitatu bya kane bifitanye isano n’agace ka Congo-Angola.

Isaiah Washington Umukinnyi wa filimi Isaiah Washington na we yakoresheje ADN mu gushaka kumenya neza aho abakurambere be bakomokaga.

Ubushakashatsi ku nkomoko ye bwamufashije gukurikirana amateka y’umuryango we muri Sierra Leone, ndetse nyuma yaje kugira umubano ukomeye n’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Tina Turner Umuhanzi w’icyamamare Tina Turner na we yari mu bitabiriye gahunda ya African American Lives 2, yakoreshaga ubushakashatsi bw’amateka y’imiryango hamwe n’ibizamini bya ADN.

Ubushakashatsi bwamufashije kumenya byinshi ku nkomoko y’abamukomokaho ndetse no gutandukanya ibyo yari asanzwe atekereza ku mateka y’umuryango we n’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi.

Nubwo ibizamini nk’ibi bitanga amakuru ku nkomoko y’umuntu, abahanga bagaragaje ko ibisubizo bya ADN bigomba gusobanurwa mu rwego rw’amateka y’umuryango, kuko ikizamini kimwe kidahagije buri gihe kugira ngo gisobanure amateka yose y’abakurambere.

Morgan Freeman yakoze ADN asanga afite inkomoko mu bihungu bitatu bya Africa 

Jessica Alba yakoze ADN avumbura inkomoko ye

Oprah Winfrey yakoze ADN imuhuza n’Abakpelle bo muri Liberia

Snoop Dogg, umuraperi w’ikirangirire ari mu byamamare byakoze ikizamini cya ADN, aho mu 2010 ibisubizo byagaragaje ko afite inkomoko ya 71% mu Banyafurika bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, 23% mu Basangwabutaka ba Amerika ndetse na 6% mu Banyaburayi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...