Snap yamuritse amadarubindi ashobora gusimbura telefoni

Utuntu nutundi - 17/06/2026 1:38 PM
Share:
Snap yamuritse amadarubindi ashobora gusimbura telefoni

Sosiyete Snap, izwi cyane nka nyiri urubuga rwa Snapchat, yamuritse ku mugaragaro amadarubindi mashya y’ikoranabuhanga yise SPECS ashobora gutangiza igisekuru gishya cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora no kugabanya cyangwa gusimbura imikoreshereze ya telefoni zigezweho.

Aya madarubindi yamurikiwe mu imurikabikorwa rya Augmented World Expo 2026, aho Snap yatangaje ko agamije gutuma abantu bakomeza gukoresha ikoranabuhanga badatandukanyijwe n’ibibakikije.

SPECS yubakiye ku ikoranabuhanga rya Augmented Reality (AR), rituma umuntu abona amakuru, amashusho cyangwa ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga biri imbere ye mu gihe akomeje kureba isi nyakuri.

Ukoresheje aya madarubindi, umuntu ashobora kubona inzira yerekeza aho ajya, gukorana n’abandi ku mishinga itandukanye, kureba amashusho cyangwa gusaba ubufasha bwa AI atabanje gufata telefoni.

Umuyobozi Mukuru wa Snap, Evan Spiegel, yavuze ko imyaka irenga 20 ishize telefoni zigezweho zitangiye gukoreshwa ku rwego rwagutse, ariko ko igihe kigeze ngo habeho uburyo bushya bwo gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga budasaba abantu guhora bareba muri ecran.

Ati: “Twizera ko ikoranabuhanga ryiza ari iryifasha abantu igihe barikeneye, ariko ntiribateshe igihe cyangwa ngo ribatandukanye n’ibibakikije.”

Aya madarubindi akozwe mu buryo butuma yambarwa igihe kirekire kandi afite uburemere buri hagati ya garama 132 na 136 gusa.

Afite ecran ishobora kwerekana amabara arenga miliyoni 16, aho uyambaye ashobora kugira ubunararibonye nk’ubwo gukorera kuri mudasobwa nini cyangwa kurebera filime kuri ecran nini cyane.

SPECS ikoresha poroseseri ebyiri za Snapdragon zifasha mu gusobanukirwa ibyo umuntu areba no gutuma amashusho y’ikoranabuhanga ajyana neza n’ibiri mu buzima busanzwe.

Ifite kandi ubushobozi bwo gukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) bushobora kubona ibyo umuntu areba no kumuha ubufasha bwihuse bujyanye n’ibiri imbere ye.

Batiri yayo ishobora kumara amasaha ane ikoreshwa mu buryo buvanze, mu gihe agasanduku kayo kayishariza gatanga andi masaha menshi yo gukomeza kuyikoresha.

Snap yatangaje ko SPECS yashyizwe ku isoko ku giciro cya 2.195$, aho ushaka kuyitumiza abanza gutanga ingwate ya 200$ ishobora gusubizwa. Biteganyijwe ko izatangira kugera ku bayiguze mu mpera za 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa.

Iyi sosiyete yinjiye muri iri soko ihanganye n’ibigo bikomeye birimo Meta na Google, na byo bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga ry’amadarubindi ahujwe n’ubwenge bw’ubukorano.

Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bavuga ko nubwo hakiri inzitizi zirimo igiciro kiri hejuru n’igihe cya batiri kigito, SPECS ishobora kuba imwe mu ntambwe zikomeye zigaragaza ahazaza h’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuzagabanya kwishingikiriza kuri telefoni ngendanwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...