Ni amahugurwa yatanzwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abanyarwanda ku ifaranga rikoranye
ubuhanga ricururizwa kuri murandasi ndetse n’uburyo bwo gukoresha neza iryo
faranga hagamijwe kwirinda abatekamutwe bo kuri murandasi.
Aya mahugurwa
yateguwe na Smart World Education yashingiwe mu Budage ariko ikaba ikorera muri
Nigeria ndetse n’u Buhinde, bivuze ko u Rwanda rubaye igihugu cya kabiri cyo
muri Africa Smart World Education ikoreyemo.
Inzobere Jörg
Molt wanatanze amasomo uyu munsi akaba ari nawe washinze iri shuri rya Smart
World Education, yatumiwe ndetse asabwa n’abanyarwanda benshi bitabiriye “Africa
Blockchain Festival” bamusaba ko ubumenyi yabasangije icyo gihe yakomeza
kububasangiza na nyuma y’iyo nama yari yabahuje, nuko ategura uyu munsi wa
none.
Mu masomo
yibanzeho uyu munsi, harimo kugaragaza akamaro ko gucukura amafaranga yo kuri
murandasi (Mining), ibisabwa ndetse n’inyungu zibamo n’impamvu bikorwa.
Yagarutse kandi buryo bwo kwirinda ibitero by’abajura bakoresha ikoranabuhanga.
Bamwe mu
bitabiriye aya mahugurwa barimo Ntare Junior, bavuga ko bakuye amasomo menshi n’ubumenyi
muri aya mahugurwa agiye kubafasha gukomeza kwiteza imbere binyuze mu gutangira
gucuruza no gukoresha aya mafaranga yo kuri murandasi nka Bitcoin.
Ati: “Kuba
batwigishaga blockchain na AI, nifuzaga kumenya amakuru menshi kuri ibyo.
Ndumva AI tuyikoresha kenshi cyane kandi na Blockchain nabashije kumenya
amakuru menshi kuri ibyo.”
Jörg Molt
watanze aya mahugurwa yavuze ko uko abantu bashyira imbaraga mu kwiga no
kumenya ibi biragano bishya by’imitegekere y’ifaranga mu bihe biri imbere,
bizongera abashoramari mu gihugu kandi bizateza imbere Igihugu kuko abantu
bazaba bazi gukoresha iryo faranga ryo kuri murandasi.
Umugore wa Jörg
Molt avuga ko ari ingenzi kugira uruhare rw’abagore muri iki gihe iterambere n’ikoranabuhanga
biri ku muvuduko udasanzwe cyane ko abagore bafite ubushobozi n’ubudasa bwo
gusobanura ibintu neza.
Yagize ati: “Ndatekereza ko ari ingenzi kugira uruhare rw’abagore muri iri terambere ry’ikoranabuhanga ndetse n'uburezi bwaryo kuko abagore basobanura ibintu neza kurusha abagabo.
Abagore
baracyitinya mu kwiga no kwitabira amahugurwa menshi hamwe n’abagabo,
baracyafite ubwoba bwo kubaza cyangwa se bakaba badafite ubumenyi buhagije.
Ndatekereza ko ari ingenzi cyane kandi muri iki cyiciro natangiye kubona hazamo
abagore.”
Aya mahugurwa ya AI, Blockchain na Bitcoin azakomeza gutangwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse abazabasha kuyasoza bazahabwa icyangombwa kigaragaza ko bayakoze ndetse bashobora no gutangira guhugura bagenzi babo.

Benshi biganjemo urubyiruko, bahawe amahugurwa na Smart World Education


Jörg Molt akaba ari na we washinze Smart World Education, yatanze amasomo kuri AI, Blockchain na Bitcoins
REBA AMASHUSHO UBWO MU RWANDA HATANGIZWAGA ISHURI RYA AI, BLOCKCHAIN NA BITCOIN
