Mu itangazo ryagiye hanze SKOL yavuze ko nubwo amasezerano yo kuba umufatanyabikorwa wayo mukuru yarangiye, ibyo bidasobanuye iherezo ry’umubano wayo na Rayon Sports, ahubwo ko impande zombi zikomeje ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bushya bw’imikoranire ishobora kugirira akamaro buri ruhande.
Nk’uko SKOL yabitangaje abayobozi bayo bamaze igihe bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku hazaza h’ubufatanye bwabo, hagamijwe gushaka uburyo burambye bwafasha iyi kipe gukomeza kugera ku ntego zayo z’iterambere.
Muri ibyo biganiro, SKOL yagaragaje igitekerezo cyo kuva ku buryo yari isanzwe ari umuterankunga mukuru wenyine, hagashyirwaho uburyo bushya bw’imikoranire bushingiye ku nyungu zihuriweho n’impande zombi.
Uru ruganda ruvuga ko iyi gahunda ishobora gutuma Rayon Sports ibona amahirwe menshi yo gukorana n’abaterankunga batandukanye, bityo bikayifasha kurushaho kubaka ubushobozi bwayo bw’igihe kirekire.
SKOL ishimangira ko uko ibihe bihinduka ari na ko imiterere y’ubufatanye hagati y’ibigo n’amakipe ya siporo ikwiye kugenda ihinduka, hagamijwe kubaka uburyo burambye bushobora gufasha amakipe guhangana n’ibibazo by’igihe kizaza no gukomeza gutera imbere.
Nubwo hakiri ibiganiro bikomeje, SKOL yagaragaje icyizere ko umubano mwiza n’icyizere byaranze ubufatanye bwayo na Rayon Sports mu myaka irenga icumi bizakomeza no mu minsi iri imbere.
SKOL yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abakinnyi, abafana ndetse n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uru rugendo rwamaze imyaka 12,ivuga ko izakomeza gushyigikira iterambere rya siporo n’ibikorwa bifitiye akamaro Abanyarwanda.
