SKOL yasinye amasezerano y’imikoranire na Rwanda Premier League afite agaciro kayingayinga Miliyari 1 Frw

Imikino - 30/06/2026 4:57 PM
Share:

Umwanditsi:

SKOL yasinye amasezerano y’imikoranire na Rwanda Premier League afite agaciro kayingayinga Miliyari 1 Frw

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd n'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League batangaje ku mugaragaro ubufatanye bw'igihe cy'imyaka itatu aho SKOL yabaye ‘Official Beer Partner ‘wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League.

Aya masezerano yashyizweho umukono muri Stade Amahoro kuri uyu wa 30 Kamena 2026, akaba azamara imyaka itatu mu myaka y’imikino ya 2026/2027, 2027/2028 na 2028/2029.

Ubu bufatanye bugamije gukomeza guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda, kongera ubunyamwuga muri shampiyona, kuzamura uburyo abafana baryoherwa n'imikino no gutanga umusanzu mu iterambere rya BK Pro League.

Mu bikorwa biteganyijwe harimo kongera kugaragaza shampiyona ku rwego rwagutse, gahunda zitandukanye zo kwegera abafana, ibikorwa bizajya bibera kuri stade ku munsi w'imikino, guhemba abitwaye neza, kongera ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga no gufatanya mu bikorwa byihariye bizajya bikorwa mu bihe bitandukanye bya shampiyona.

Aya masezerano afite agaciro kayingayinga Miliyari 1 Frw aho SKOL buri mwaka izajya itanga Miliyoni 305 Frw, bivuze ko SKOL izatanga Miliyoni 915 Frw. Kuri aya mafaranga harimo azajya ahabwa amakipe yatsinze aho buri kipe izajya ihabwa Miliyoni Frw ku mukino yatsinze ndetse hanahembw abafana.

Ibinyobwa bya SKOL ni byo binyobwa bisembuye bizajya bicuruzwa kuri Stade muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. 

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson, yavuze ko uru ruganda rusanzwe rushyigikira siporo mu Rwanda binyuze mu makipe n'imikino itandukanye, ashimangira ko siporo ari imwe mu nkingi zihuza Abanyarwanda, igatera imbaraga urubyiruko kandi ikubaka ishema ry'igihugu.

Yagize ati: "Ubu bufatanye na Rwanda Premier League ni intambwe ikomeye kuri SKOL. Kuba tubaye 'Official Beer Partner' wa BK Pro League ni uburyo bwo kwagura inkunga dutera umupira w'amaguru no gukomeza gushyigikira iterambere n'ubunyamwuga bwawo."

Ku ruhande rwa Rwanda Premier League, Umuyobozi Mukuru wayo, Jules Karangwa, yavuze ko bishimiye kwakira SKOL nk'umufatanyabikorwa mushya, kuko bizafasha kurushaho guteza imbere shampiyona no kongera agaciro kayo.

Yagize ati: "Twishimiye kwakira SKOL Brewery Ltd nka 'Official Beer Partner' wa BK Pro League. Ubu bufatanye bugaragaza icyerekezo dusangiye cyo guteza imbere shampiyona yacu no guha agaciro amakipe, abakinnyi, abafana ndetse n'abafatanyabikorwa."

Yakomeje avuga ko uko shampiyona ikomeza gutera imbere, ubufatanye nk'ubu ari ingenzi kuko bufasha kongera imenyekanisha rya shampiyona, kuzamura uburyo abafana bakurikirana imikino no guha agaciro impano z'abakinnyi b'Abanyarwanda.

Muri aya masezerano kandi, SKOL na Rwanda Premier League bazakorana n'amakipe, abayobozi ba stade, ibitangazamakuru n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa byose biteganyijwe bishyirwe mu bikorwa hubahirizwa amategeko agenga amarushanwa n'imikoreshereze ya stade.

Mu butumwa bwoherejwe muri ibi birori byo gutangiza ubu bufatanye, umwe mu banyamigabane ba SKOL, Thibault Relecom, yavuze ko n'ubwo atabashije kwitabira uwo muhango, ashima abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri aya masezerano.

Yagize ati: "Ndashimira abafatanyabikorwa bose ku cyizere n'ubufatanye bwabo. Dufatanyije turi kubaka ikintu gifite agaciro ku hazaza h'imikino mu Rwanda."

SKOL yasinye amasezerano y’imikoranire na Rwanda Premier League afite agaciro ka Miliyoni 915 Frw


SKOL yasinye amasezerano y’imikoranire na Rwanda Premier League azamara imyaka itatu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...