SKOL yahurije abayobozi batandukanye mu musangiro mbere y’uko shampiyona y’u Rwanda ya 2026/2027 itangira

Imikino - 04/09/2026 4:22 PM
Share:

Umwanditsi:

SKOL yahurije abayobozi batandukanye mu musangiro mbere y’uko shampiyona y’u Rwanda ya 2026/2027 itangira

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd rwakoze umusangiro ubanziriza Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2026/27 iri butangire mu mpera z’icyumweru.

Uyu musangiro wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2026 muri RG Sports Center Rooftop mu karere ka Kicukiro. Witabiriwe n’abayobozi barimo Chairman wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yussuf; Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa; Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL, Jean Dominique n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Jules Karangwa yavuze bakeneye gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi bitari ku mukino gusa bafatanyije na SKOL. Ati: ” “Hari ibintu byinshi dukeneye kunoza nko gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi bitari ku mukino gusa, ahubwo tugahuza abafana n’abandi bantu dufatanyije na SKOL. Intege nke tuzi twazishakiye ingamba.”

Yavuze ko SKOL yiteguye gukemura ikibazo cy’abafana bajya kuri Stade bakaba babura icyo kurya cyangwa kunywa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL, Jean-Dominique Marcireau, yavuze ko izafatanya n’urwego ruyobora Shampiyona y’u Rwanda, bagateza imbere ruhago.

Ati “Imishinga yacu muri siporo, ni ugufatanya na Rwanda Premier League guteza imbere urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, tudasize impano z’abakiri bato.”

Mu kwezi kwa 6 nibwo SKOL yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu  na Rwanda Premier League aho uru Ruganda  rwabaye ‘Official Beer Partner ‘wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League.

Aya masezerano afite agaciro kayingayinga Miliyari 1 Frw aho SKOL buri mwaka izajya itanga Miliyoni 305 Frw, bivuze ko SKOL izatanga Miliyoni 915 Frw.

Kuri aya mafaranga harimo azajya ahabwa amakipe yatsinze aho buri kipe izajya ihabwa Miliyoni Frw ku mukino yatsinze ndetse hanahembw abafana.

Ibinyobwa bya SKOL ni byo binyobwa bisembuye bizajya bicuruzwa kuri Stade muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 izatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ukaba ari umwaka uzagira imikino 306.

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuliza Charles(KNC) ari mu bitabiriye uyu musangiro

Juno Kizigenza yataramiye abawitabiriye 

Abitabiriye uyu musangiro bakirijwe ibinyobwa bya SKOL

Abayobozi batandukanye bo mu mupira w'u Rwanda 

Jules Karangwa yavuze bakeneye gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi bitari ku mukino gusa bafatanyije na SKOL

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL, Jean-Dominique Marcireau, yavuze ko izafatanya n’urwego ruyobora Shampiyona y’u Rwanda, bagateza imbere ruhago

Ariel Wayz yataramiye abitabiriye uyu musangiro





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...