Umuhango wo gutaha 'SKOL Stadium' ivuguruye wabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022, ubera mu Nzove aho iki kibuga cy'ubwatsi bw'ubukorano cyubatswe, ari naho hasanzwe hakorera uruganda rwa SKOL rufatanya ibikorwa na Rayon Sports.
Kumurika Stade byari kimwe ariko no kumurika ikipe ya Rayon Sports y'abagore byari ikindi, kuko aribwo yeretswe abafana byihariye kuva yashingwa bushya mu mpeshyi y'uyu mwaka, aho yatangiriye muri Shampiyona y'icyiciro cya kabiri.
Uyu muhango witabiriwe n'umuyobozi wa SKOL, Bwana Ivan Wullfaert, Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier n'abandi banyamupira nka Ndarama Marc uyoboran Youvia WFC, Rurangirwa Louis uyobora Rugende WFC n'abandi.
Uhereye ibumoso; Wullfaert uyobora SKOL, Nizeyimana Olivier uyobora Ferwafa na Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports
Mu mukino wa gicuti, Rayon Sports WFC yo mu cyiciro cya kabiri yatsinze Youvia WFC yo mu cyiciro cya mbere ibitego 3-0, birimo bibiri bya Uwiringiyimana Rosine n'ikindi cyinjijwe na Manizabayo Florence.
Gutsinda Youvia WFC kwa Rayon Sports WFC ni ubutumwa bukomeye ku yandi makipe yo mu cyiciro cya kabiri, kuko iyi Rayon iheruka gutsinda Gatsibo WFC ibitego 16-0 mu mukino wa mbere wa Shampiyona, yerekana ko ishobora kuzakomeza kunyagira andi makipe.
Rayon Sports WFC igiye kwigarurira imitima ya benshi
SKOL Stadium yatashywe, yatangiye kuvugururwa mu Ukwakira 2022, yubatswe ku buryo umuntu uri inyuma atabasha kurebamo imbere, ahatatse ibishushanyo byiganjemo iby’uruganda rwa Skol mu mabara y'umuhondo.
Mu gice gishushanyijeho ibikombe Rayon Sports yatwaye, Ivan Wulfffert yasabye perezida wa Rayon Sports gukomeza kuhashyira ibindi, ku buryo ibishushanyo bizuzura ku rukuta.
Yagize ati "Nyakubahwa perezida hariya hari ibikombe byo kugeza muri 2019, urabona ko hari umwanya munini wo gushushanyaho ibikombe, ubwo rero ni umwanya wo gushaka ibindi bikombe."
Ivan Wulffaert yasabye Rayon Sports gutwara ibindi bikombe
Wulffaert yavuze kandi ko ikibuga kitararangira neza kuko hari ibitarajyamo nk’amatara ku buryo ikipe yahakinira nijoro n'ibindi bizajya byongerwa.
Perezida wa Rayon Sports, Bwana Uwayezu Jean Fidele yashimiye SKOL yavuguruye ikibuga, avuga ko SKOL Stadium ari igisubizo kuko izafasha amakipe yombi (iy’abagabo n’abagore) kuguma hamwe.
Iki kibuga cya SKOL Stadium gifite ibipimo byemewe na FIFA bya metero 90 kuri 60, biteganyijwe ko Rayon Sports WFC izajya icyakiriraho imikino ya Shampiyona, naho Rayon Sports y’abagabo ikahakorera imyitozo.



Abakinnyi ba Rayon Sports WFC baje ku kibuga basa batya
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yateye agapira, ashimira SKOL yavuguruye Stade



Rayon Sports WFC yatsinze Youvia WFC bitagoranye
Abakunzi ba Rayon Sports bari benshi
Mu ndirimbo, intero ni imwe, bati "Horanimana Oh Rayon, nta yindi kipe..."
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM