Bushali, Gabiro Guitar, Ish Kevin, Chris Hat, Ariel Wayz, Ish
Kevin, B Threy na Memo ni bo bahanzi bitabiriye igikorwa cyo kumurika ikinyobwa
gishya cya Skol kiswe ‘Skol Pulse’. Aba bahanzi basusurukije abitabiriye iki gikorwa mu bihangano
byabo binyuranye.
Gabiro Guitar na Bushali bo byabaye umwihariko kuko baririmbye bwa mbere indirimbo yabo itarajya hanze yitwa ‘Akaninja’ igaruka ku mukobwa watangiye kuba ‘Akaninja’
akiri muto. Iyo wumvise iyi ndirimbo, wumva ko yitondewe cyane mu mitegurirwe yayo. Aba bahanzi batangaje ko iyi ndirimbo yabo izajya hanze kuwa 23 Ukuboza 2021.
Igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ‘Skol Pulse’ cyabereye muri Gilt Club i Kibagabaga ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021. Nk'uko twabitangaje mu nkuru ibanza, muri iki gikorwa hanabereyemo amatora ahatanyemo abahanzi batatu ari bo Gabiro Guitar, Ariel Wayz na Ish Kevin - bakaba bahataniye kwamamaza 'Skol Pulse' binyuze mu ndirimbo. Uwabaye uwa mbere ntabwo aramenyekana.
Twabibutsa ko icupa rimwe ry'iki kinyobwa gishya cya Skol cyitwa Skol Pulse cyashyizwe ku isoko, riri kugura amafaranga y'u Rwanda magana atandatu gusa (600 Frw).
Bushali
Ish Kevin
View this post on Instagram
Kenzman, Ish Kevin na Bushali
Ariel Wayz
Skol yashyize ku isoko ikinyobwa gishya cyitwa 'Skol Pulse', icupa rimwe ni 600 Frw