SKOL na Rayon Sports basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye

Kwamamaza - 24/06/2026 4:10 PM
Share:

Umwanditsi:

SKOL na Rayon Sports basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd n’ikipe ya Rayon Sports basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye azashyirwa mu bikorwa mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 ashimangira ubushake bwo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026 ni bwo SKOL na Rayon Sports basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye bwubakiye ku myaka irenga icumi bamaze bakorana neza, bukaba bugaragaza impinduka mu mikorere y’ubu bufatanye, aho SKOL Brewery Ltd yavuye ku rwego rwa “Platinum Sponsor” igashyirwa ku rwa “Gold Sponsor”.

Iyi mpinduka igamije guteza imbere uburyo burambye bwo gukorana, gushishikariza imikorere inoze ndetse no gushyiraho inyungu zisangiwe hagati y’impande zombi, mu rwego rwo gushyigikira intego ndende z’ikipe.

Mu masezerano mashya, Rayon Sports izakomeza gukoresha ikibuga cya SKOL Football Pitch giherereye mu Nzove nk’ikibuga cyayo cy’imyitozo cya buri munsi, ndetse n’ikipe y’abagore ya Rayon Sports izajya igikiniraho imikino yayo. Ibi bigaragaza ubushake bwo gushyigikira umupira w’amaguru w’abagabo n’abagore, ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

Aya masezerano kandi ashyiraho uburyo bushya bushingiye ku musaruro, aho SKOL izajya ihemba Rayon Sports hashingiwe ku musaruro ikipe izaba yagezeho mu marushanwa akomeye arimo BK Pro League, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa akomeye mu mwaka w’imikino wa 2026–2027. Ibi bigamije gushimangira umuco wo gukora neza no guhemba.

Ubu bufatanye bukubiyemo kandi n’indi mishinga igamije inyungu z’impande zombi, harimo ubufatanye mu kumenyekanisha ibirango, ibikorwa byo kwegera abafana, ndetse n’imishinga y’ubucuruzi. Ibi bizafasha kongera agaciro k’ubu bufatanye no guteza imbere Rayon Sports na SKOL mu buryo burambye.

Impande zombi zagaragaje ko zishimiye aya masezerano, zivuga ko ashingiye ku bufatanye bukomeye, kubahana no kureba ahazaza heza. Zemeje kandi ko zikomeje kwiyemeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, no kubaka ubufatanye buzana inyungu ku bakinnyi, abafana ndetse n’abaturage muri rusange.

SKOL na Rayon Sports basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yashimiye SKOL ku rugendo rw’imyaka 12 bamaranye

Umuyobozi wa SKOL ashyira umukono ku masezerano mashya na Rayon Sports

Ubufatanye bwa SKOL na Rayon Sports bwubakiye ku myaka irenga icumi bamaze bakorana neza, bukaba bugaragaza impinduka mu mikorere y’ubu bufatanye, aho SKOL Brewery Ltd yavuye ku rwego rwa “Platinum Sponsor” igashyirwa ku rwa “Gold Sponsor”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...