Skaama umuhanzi ukiri muto yahuje amaboko na Jumpy Boyz mu ndirimbo ye nshya

Imyidagaduro - 19/06/2025 12:33 PM
Share:
Skaama umuhanzi ukiri muto yahuje amaboko na Jumpy Boyz mu ndirimbo ye nshya

Umuhanzi ukiri kuzamuka muri muzika nyarwanda, Skaama, yahuje amaboko na Jumpy Boyz ndetse na Noah The Future basubiranamo indirimbo ‘C’est la vie’.

Iyi ni indirimbo yasohotse bwa mbere muri Werurwe 2024, aho abantu batari benshi bagize amahirwe yo kuyumva bagiye batera Skaama ingabo mu bitugu n’ubwo itageze kure nk’uko yabishakaga.

Iyi ni nayo mpamvu uyu musore yahisemo guhuza amaboko n’itsinda rya Jumpy Boyz ndetse na Noah The Future, bakora remix y’iyi ndirimbo kugira ngo bakomeze bayisunike igere kure.

Uyu musore ukora umuziki anabifatanya n’amasomo ya kaminuza avuga ko kubona umwanya uhagije biba bigoye, ariko agashyiramo imbaraga ku bw’urukundo afitiye umuziki.

Skaama kandi asaba abantu gukomeza kumushyigikira bakurikirana ibikorwa bye yaba imiziki ndetse n’imbuga nkoranyambaga ze zose kugira ngo bajye babibonera ku gihe.

KANDA KURI IYI LINK 👇👇 UREBE INDIRIMBO "C'EST LA VIE" YA SKAAMA

Jumpy Boyz bafashije Skaama muri remix ya C'est la vie

Skaama asaba abantu kumushyigikira no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...