Ni shampiyona uyu mwaka izakinwa mu byiciro bine mu bagabo n'abagore. Mu bagabo shampiyona izitabirwa n'amakipe 25 y'uturere ariyo: Gasabo, Kicukiro, Rulindo, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, Karongo, Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi, Ngororero, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi, Nyabihu, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Nyagatare na Gatsibo;
Ukongeraho amakipe 5 ya UR Huye, UR Rusizi, UR Busogo,
UR Rukara, UR Nyagatare. Mu bagore hazitabira amakipe 14 y'uturere arimo;
Bugesera , Rulindo, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Nyamasheke, Rubavu, Ngororero,
Musanze, Gicumbi, Nyabihu, Rwamagana, Kayonza, Ngoma kongeraho UR Nyagatare.

Icyiciro
cya mbere amakipe ari mugace kamwe arahura hagati yayo, hanyuma icyiciro cya
kabiri akongera agahurira muri League, ikiciro cya gatatu hakinwa 1/2. Kuko
dufite League 5 buri League itanga amakipe abiri ya mbere, hakabaho amakipe 10
undi agahura yose ubundi atanu ya mbere agahita akomeza mu gice cya kane nayo
agahura ubundi hakabonekamo itwara igikombe. Uyu mwaka shampiyona izasozwa
tariki 20 Mata 2022 isorezwe mu karere ka Gisagara. Umwaka ushize iyi mikino
ntago yabashije kuba ngo irangire kubera ikibazo cya Covid-19.
