Sister Yvonne yabwiye Inyarwanda.com ko album ye ya mbere ayimurika mu gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018. Ni igitaramo kigomba kubera ku rusengero rw'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rwa Ruyenzi kuva Saa Sita z'amanywa kugeza Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Sister Yvonne agiye kumurika album ya mbere
Muri iki gitaramo Sister Yvonne yatumiye abaririmbyi bakunzwe mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ari naryo nawe asengeramo. Mu baririmbyi yatumiye harimo; Phanuel Bigirimana, Mwizerwa Jacques, Yesu Araje Family choir, Abahamya ba Yesu, Jonas Nsanzimana n'andi makorali y'i Ruyenzi mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi.
Indirimbo 10 ziri kuri iyi album ya mbere 'A Zero' ya Sister Yvonne ari nayo agiye kumurikira abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni; Nditanze, Twaracumuye, Igihe nataye, Millionaire, A zero, Ibihu, Urugo ruhire, Tabara, Ihangane na Warabinyibagije.
Igitaramo Sister Yvonne azamurikiramo album ye ya mbere