Nk’uko uru rutonde rubigaragaza, umutungo wa
Ratcliffe ubu ubarirwa muri miliyari £15.19 (asaga miliyari $20.5), uvuye kuri
miliyari £17.046 yari afite mu 2025. Ibi byatumye ava ku mwanya wa 8 ajya ku wa
9 mu bakire ba mbere mu Bwongereza.
Uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko yamenyekanye cyane
binyuze mu kigo cye cy’imiti n’inganda cya INEOS yashinze mu 1998. Mu 2018 ni
we wari uyoboye urutonde rw’abakire kurusha abandi mu Bwongereza, aho yari
afite umutungo urenga miliyari £21.
Mu mpera za 2023, Ratcliffe yaguze imigabane ingana
na 25% muri Manchester United, ahabwa ububasha bwo kuyobora ibikorwa bya siporo
muri iyi kipe. Uretse Manchester United, afite n’indi migabane mu makipe arimo
Mercedes-AMG Petronas Formula One Team, OGC Nice, FC Lausanne-Sport ndetse
n’ikipe y’amagare ya Ineos Grenadiers.
Nubwo Manchester United yasoje shampiyona ebyiri
zibanza iri ku mwanya wa 8 n’uwa 15 muri Premier League kuva Ratcliffe yinjira
muri iyi kipe, muri uyu mwaka ibintu byongeye kugenda neza kuko iyi kipe yamaze
kubona itike ya Champions League isigaje imikino itatu ngo shampiyona irangire.
Manchester United yanatwaye FA Cup mu 2024 iyobowe
na Erik ten Hag, mbere y’uko asezererwa agasimburwa na Ruben Amorim nawe waje
kwirukanwa muri Mutarama 2026.
Mu bikorwa remezo, Ratcliffe yayoboye ivugururwa rya
miliyoni £50 ry’ikibuga cy’imyitozo cya Carrington ndetse anatangaza umushinga
wo kubaka stade nshya ya Manchester United izajya yakira abantu 100,000,
biteganyijwe ko izatwara miliyari £2.
Gusa uyu munyemari yakunze kuvugwaho cyane gufata
ibyemezo byo kugabanya abakozi benshi muri iyi kipe agamije kugabanya
amafaranga yakoreshwaga. Yigeze no kuvuga ko iyo batafata izo ngamba “iyi kipe
yari kubura amafaranga mbere ya Noheli”.
Ratcliffe yanavuzwe cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo gutangaza amagambo yavuze ko u Bwongereza “bwigaruriwe n’abimukira”, ibintu byateje impaka ndetse bikamaganwa n’abarimo Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, umuyobozi wa Greater Manchester Andy Burnham ndetse n’amatsinda y’abafana ba Manchester United.
Nyuma Ratcliffe yasabye imbabazi ku magambo
yavuze. Mu minsi yashize byamenyekanye ko
uyu mugabo yasuye u Rwanda hagati ya tariki 7 na 11 Mata mu gihe
Abanyarwanda bari mu Cyumweru cy’icyunamo mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sir Jim Ratcliffe yasuye ahantu hatandukabye
by'umwihariko muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ndetse anajya mu karere ka
Musanze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire.
Mu bandi banyabigwi ba siporo bagaragaye ku rutonde
rw’abakire mu Bwongereza harimo:
• David
Beckham na Victoria Beckham bafite miliyari £1.185
• Lewis
Hamilton afite miliyoni £435
• Rory
McIlroy afite miliyoni £325
• Anthony
Joshua afite miliyoni £240
• Tyson
Fury afite miliyoni £162
• Harry
Kane afite miliyoni £110
• Andy Murray afite miliyoni £110.

Sir Jim Ratcliffe aheruka mu Rwanda yatakaje hafi Miliyari 2 z’Amapawundi ku mutungo we
