Sir Elvis, umwami wa Country Music agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Alyn Sano

Imyidagaduro - 29/07/2025 8:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Sir Elvis, umwami wa Country Music agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Alyn Sano

Umuhanzi w’umunya-Kenya wubashywe mu njyana ya Country, Sir Elvis, agiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo gikomeye azahuriramo n’umuhanzikazi Alyn Sano

Kizaba ku wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu masaha akuze.  Iki gitaramo bise “Country Music Concert” kizaba ari umwanya udasanzwe wo guhura n’umwimerere wa Country music, giherekejwe n’umuziki uzacurangwa na DJ Musinga.

Iki gitaramo giteganyijwe mu gihe injyana ya Country igenda yigarurira imitima y’abatari bake ku mugabane wa Afurika, bitewe n’ubutumwa bwayo, umudiho wicisha bugufi n’imyambaro yihariye isanzwe iyiranga.

Uretse kuba ari ubwa mbere Sir Elvis ageze mu Rwanda, ni n’amahirwe ku bakunzi b’umuziki kwibonera ku buryo bwa live umwe mu bahanzi bamamaye ku rwego mpuzamahanga.

Sir Elvis: Umwami wa Country Music muri Afurika

Sir Elvis, amazina ye y’ukuri akaba ari Elvis Otieno, yavukiye mu cyaro cya Kenya mu mwaka wa 1977, umwaka nyirizina Elvis Presley yapfuyemo – ari nawe yisweho izina.

Ni umuhungu w’umuvugabutumwa, wakuze mu muryango wizeraga cyane kandi wakuze akunda umuziki.

Ubwo yari afite imyaka 7, we n’umuryango we bimukiye i Norway, aho ari naho yatangiye gutekereza cyane ku gukoresha umuziki nk’umwuga.

Yatangiye kuririmba Country ubwo yari muri kaminuza, nyuma yo kwitabira igitaramo cya Shania Twain muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika – igitaramo cyamuhaye icyerekezo gishya.

Aha ni naho yatangiye gukunda cyane abahanzi nka Jim Reeves, Charley Pride, Dolly Parton, Garth Brooks, na Alan Jackson.

Yongeye kugaruka muri Kenya atangira gutaramira mu bitaramo binyuranye, anakundwa cyane n’abafana be kubera ubuhanga afite ku gitari, no kuri piano.

Yaje kwamamara cyane ubwo yegukanaga igihembo cya Best Male Vocalist of the Year mu iserukiramuco Texas Sounds International Country Music Festival mu 2019, ahigitse abahanzi 23 bo mu bihugu bitandukanye.

Uretse ibi, yagaragaye kenshi mu biganiro bikomeye nka JK Live cya Jeff Koinange, ari naho bamwita bwa mbere “African King of Country Music.”

Sir Elvis ni we muhanzi wa mbere wo mu bwoko bw’Abaluo watumiwe mu birori byabereye kuri Ciala Resort, ahari n’ibyamamare bikomeye muri Kenya.

Nubwo agikora ku giti cye, atari muri label n’imwe, afite abakunzi batabarika ku mbuga nkoranyambaga no ku rubyiniro.

Alyn Sano ahagarariye u Rwanda

Ku ruhande rw’u Rwanda, Alyn Sano azaba ari we muhanzi uzifatanya na Sir Elvis muri iki gitaramo.

Uyu muhanzikazi uzwiho ijwi rikomeye n’ubuhanga bwo kuririmba live, azagaragaza ubushobozi bwe muri iyi njyana akunze guhurizamo impano ye n’indirimbo ziri mu njyana ya Soul, R&B n’izifite amarangamutima.

Ni ubwa mbere agiye kuririmba muri Country Music Concert, bikaba bitegerejwe ko azahuza injyana ye n’umudiho wa Sir Elvis.

Iki gitaramo cyitezweho gutanga umunezero n’ibihe byihariye ku bakunda injyana ya Country, ariko kandi kikazaba n’umwanya wo guhuza imico y’ibihugu byombi binyuze mu buhanzi.

Abategura iki gitaramo batangaje ko kwinjira bizaba bishoboka kuri buri wese wifuza kwinjira mu isi y’umuziki utuje, ugira amarangamutima n’inkuru z’ubuzima – Country Music.

Danny Tuyisenge ugiye kuzana Sir Elvis, yabwiye InyaRwanda ko bamutumiye kubera ubuhanga bwe mu muziki no kuba ari mu bahanzi bazwi cyane muri iki gihe.

Yagize ati “Iki gitaramo kiri mu murongo wo gususurutsa abantu ariko umuntu umwe azishyura ibihumbi 30 Frw ayo mafaranga azayakoresha afatamo icyo ashaka, yaba icyo kurya cyangwa se kunywa.

Bivuze ko aya mafaranga azayakoresha uko ashaka. Ni igitaramo twateguye kugira ngo duhuze cyane cyane abakunda injyana ya Country, kandi twizeye ko abantu bazanyurwa nabyo.”


Sir Elvis, umuhanzi wubatse izina mu njyana ya Country kuva mu 2000, ategerejwe i Kigali


Nyuma yo kwegukana Best Male Vocalist muri Texas, Sir Elvis aje guha ibyishimo Abanyarwanda


Alyn Sano agiye guhagararira u Rwanda mu gitaramo cy’umwimerere wa Country Music


Nyuma ya Giants of Africa, Alyn Sano azataramira abantu mu gitaramo cy’ikirenga cya Country Music

Sir Elvis yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Mama’, ‘I wish i knew’,, ‘A Better man’, “Where i come From”, “Take me home” n’izindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CHOP CHOP' YA ALYNA SANO NA BENSOUL

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZINYURANYE ZA SIR ELVIS UTEGEREJWE I KIGALI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...