Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Siperansiya yatangaje ko ari mu myiteguro yo
kwizihiza imyaka 35 ishize ari muri Cinema, ibirori avuga ko azatangaza mu gihe
kiri imbere, nubwo bimwe mu bigize uwo mushinga bikiri mu rugendo rwo
gutegurwa.
Siperansiya
yavuze ati “Ibirori birahari. Ndi kubitegura, ariko ntabwo ndabitangaza ku
mugaragaro. Haracyari bimwe ndi kugenda ntegura,”
Siperansiya
yinjiriye muri Cinema nyarwanda mu myaka irenga 35 ishize, mu bihe filime zacuruzwaga
kuri CD, ari naho yatangiye kubaka izina rye binyuze mu bihangano byiganjemo
inyigisho, umuco n’ubutumwa bufite aho buhuriye n’imibereho y’abantu.
Izina
“Intare y’Ingore” ryakomotse kuri filime yitiriwe ryabaye imbarutso yo
kumwinjiza mu mitima ya benshi, rimugira ikimenyabose mu bakunzi ba Cinema
nyarwanda. Iyi myaka yose ntiyamuhaye gusa amazina n’ibihembo, ahubwo
yamuhinduriye ubuzima n’uko asobanura ubuhanzi.
Yabashije
kujyana n’igihe, ava ku buryo bwa CD, agera ku gukorera ku mbuga nkoranyambaga
no kuri Televiziyo, agaragaza ubushobozi bwo kwiyubaka mu bihe bitandukanye bya
Cinema.
Mu
kwizihiza imyaka 35 ishize ari muri Cinema, Siperansiya ateganya kugaragaza
bimwe mu bikombe n’ibihembo yatwaye, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu
mahanga, agamije guha isomo abakiri bato binjira muri uru ruganda.
Yasobanuye
ati “Ndi gutegura no kwerekana ibikombe ibikombe nagiye mbona
Kuva
mu 2004, yatangiye kwakira ibihembo bitandukanye byamufunguriye amarembo yo
gukorera no kugaragara hanze y’u Rwanda. Kugeza ubu, afite ibihembo birenga 24,
bikaba bihamya by’urugendo rurerure rutarimo gucika intege.
Nubwo
amaze imyaka myinshi mu mwuga, Siperansiya avuga ko atajya yirebera mu
ndorerwamo y’imyaka, ahubwo areba ku mbaraga zo gukorana n’abandi, yaba abato
n’abakuru.
Uwamahoro
Antoinette ni umugore wubatse, ufite abana batatu n’abuzukuru batatu, ishusho
igaragaza igihe amaze mu mwuga no mu buzima busanzwe.
Ibi
byose abifatanya no gukomeza kuba mu ruganda rwa Cinema, ari urugero rw’uko
ubuhanzi bushobora kubanira neza n’ubuzima bw’umuryango.
Siperansiya
ahagarariye isomo rikomeye ku rubyiruko: kwihangana, kwigira ku bihe bishya,
gukorana n’abandi no kutaguma mu buryo bumwe.
Mu
gihe yitegura kwizihiza imyaka 35 mu mwuga, amateka ye akomeje kuba indorerwamo
y’uko Cinema nyarwanda yubakwa, intambwe ku yindi, ituje ariko irambye.


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SIPERANSIYA ARI KUMWE NA AMA G THE BLACK
