‘Siperansiya’ yateguje ibirori byo kwizihiza imyaka 35 ishize ari muri Cinema -VIDEO

Imyidagaduro - 31/01/2026 2:22 PM
Share:

Umwanditsi:

‘Siperansiya’ yateguje ibirori byo kwizihiza imyaka 35 ishize ari muri Cinema -VIDEO

Mu ruganda rwa Cinema nyarwanda rukunze kurangwa n’ihindagurika ry’ibihe n’amazina, hari amazina make yagumanye umwimerere, akirinda kuzimira, ahubwo akagenda yiyubaka bucece. Uwamahoro Antoinette wamamaye nka ‘Siperansiya’, ni rimwe muri ayo mazina yanditse amateka mu buryo butuje ariko burambye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Siperansiya yatangaje ko ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 35 ishize ari muri Cinema, ibirori avuga ko azatangaza mu gihe kiri imbere, nubwo bimwe mu bigize uwo mushinga bikiri mu rugendo rwo gutegurwa.

Siperansiya yavuze ati “Ibirori birahari. Ndi kubitegura, ariko ntabwo ndabitangaza ku mugaragaro. Haracyari bimwe ndi kugenda ntegura,”

Siperansiya yinjiriye muri Cinema nyarwanda mu myaka irenga 35 ishize, mu bihe filime zacuruzwaga kuri CD, ari naho yatangiye kubaka izina rye binyuze mu bihangano byiganjemo inyigisho, umuco n’ubutumwa bufite aho buhuriye n’imibereho y’abantu.

Izina “Intare y’Ingore” ryakomotse kuri filime yitiriwe ryabaye imbarutso yo kumwinjiza mu mitima ya benshi, rimugira ikimenyabose mu bakunzi ba Cinema nyarwanda. Iyi myaka yose ntiyamuhaye gusa amazina n’ibihembo, ahubwo yamuhinduriye ubuzima n’uko asobanura ubuhanzi.

Yabashije kujyana n’igihe, ava ku buryo bwa CD, agera ku gukorera ku mbuga nkoranyambaga no kuri Televiziyo, agaragaza ubushobozi bwo kwiyubaka mu bihe bitandukanye bya Cinema.

Mu kwizihiza imyaka 35 ishize ari muri Cinema, Siperansiya ateganya kugaragaza bimwe mu bikombe n’ibihembo yatwaye, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu mahanga, agamije guha isomo abakiri bato binjira muri uru ruganda.

Yasobanuye ati “Ndi gutegura no kwerekana ibikombe ibikombe nagiye mbona atari no mu Rwanda hano gusa, ahubwo n'ibihembo natwaye mu mahanga. Ndashaka kugirango nzabitegure cyane cyane nk'ibikombe hafi nka bitandatu n'ibindi bongeye kumpa muri iyi minsi, ndashaka kuzabyereka abana bakiza muri iki gihe ko iyo wakoze neza hari ibihembo, ko iyo wakoze neza harimo iterambere ryawe."

Kuva mu 2004, yatangiye kwakira ibihembo bitandukanye byamufunguriye amarembo yo gukorera no kugaragara hanze y’u Rwanda. Kugeza ubu, afite ibihembo birenga 24, bikaba bihamya by’urugendo rurerure rutarimo gucika intege.

Nubwo amaze imyaka myinshi mu mwuga, Siperansiya avuga ko atajya yirebera mu ndorerwamo y’imyaka, ahubwo areba ku mbaraga zo gukorana n’abandi, yaba abato n’abakuru.

Uwamahoro Antoinette ni umugore wubatse, ufite abana batatu n’abuzukuru batatu, ishusho igaragaza igihe amaze mu mwuga no mu buzima busanzwe.

Ibi byose abifatanya no gukomeza kuba mu ruganda rwa Cinema, ari urugero rw’uko ubuhanzi bushobora kubanira neza n’ubuzima bw’umuryango.

Siperansiya ahagarariye isomo rikomeye ku rubyiruko: kwihangana, kwigira ku bihe bishya, gukorana n’abandi no kutaguma mu buryo bumwe.

Mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 35 mu mwuga, amateka ye akomeje kuba indorerwamo y’uko Cinema nyarwanda yubakwa, intambwe ku yindi, ituje ariko irambye.

‘Siperansiya’ wamamaye muri filime ‘Seburikoko’ yatangaje ko ari gutegura gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 35 ishize ari muri Cinema

Mu myaka 32 ishize yinjiriye mu ruganda rwa Sinema nyarwanda, izina rya Uwamahoro Antoinette ryabaye ikimenyabose binyuze mu guhanga ibihangano bifite inyigisho, no gukomeza kwiyubaka mu rugamba rutarimo gucika intege

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SIPERANSIYA ARI KUMWE NA AMA G THE BLACK


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...