Samu Zuby yari mu rubyiruko
rwahataniraga umwanya wo gusimbura Venuste Icyitegetse wari Umudepite
uhagarariye urubyiruko, akaza kwegura kuri uyu mwanya.
Mu matora yabaye, Samu Zuby yabonye
amajwi atandatu mu bantu 196 batoye, angana na 3%. Ibi byatumye aba uwa gatatu
mu majwi, mu gihe Niyonshuti Ben ari we waje ku isonga.
Niyonshuti Ben yabonye amajwi 47 mu
bantu 198 batoye, angana na 23,9%. Umukandida wamukurikiye yagize 10,2%.
Samu
Zuby ntiyafashe umwanya wa gatatu nko gutsindwa
Nubwo atabashije kubona umwanya w’Ubudepite,
Samu Zuby avuga ko ibyo yagezeho muri aya matora ari ikimenyetso cy’uko afite
ubushobozi bwo gukomeza kwitwara neza mu bikorwa byo gukorera urubyiruko
n’igihugu.
Mu butumwa yanyujije kuri
Instagram, yashimiye abamushyigikiye n’abamubwiye amagambo amutera imbaraga
nyuma y’amatora.
Yagize ati: “Ndashimira buri wese
wampamagaye cyangwa wanyoherereje ubutumwa. Murakoze ku nkunga n’imbaraga
mwampaye. Ntabwo nabashije kugera mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko kuba
narabaye uwa gatatu mu bakandida 54 ni intsinzi ndetse n’imbaraga zo gukomeza.
Ndashimira Imana, ndakomeye kandi mfite icyemezo gikomeye cyo gukomeza.
Sinzigera ncika intege. Urugendo rurakomeza.”
Aya magambo agaragaza ko kuri Samu
Zuby, amatora atari iherezo ry’urugendo rwa politiki cyangwa urwo gukorera
urubyiruko, ahubwo ari kimwe mu bice by'ubuzima ashaka gukuramo isomo.
Samu Zuby yari umwe mu bantu 54
bahataniye umwanya w’Umudepite uhagararira urubyiruko.
Kuba yarasoje ku mwanya wa gatatu,
nubwo yabonye amajwi atandatu gusa, ni byo we yahisemo kurebamo uruhande rwiza
rw'ibyavuye mu matora.
Ni umwanya utamuhaye intebe mu
Nteko Ishinga Amategeko, ariko wamushyize mu bakandida batatu bagize amajwi
menshi kurusha abandi muri iri rushanwa.
Kuri we, ibyo ni ikimenyetso cy’uko
urugendo yatangiye rwo kwinjira mu bikorwa byo guhagararira no gukorera
urubyiruko rutagomba guhagarara kubera ko atatsinze.
Nyuma y’uko ibyavuye mu matora
bitangajwe, hari abibajije niba uwatsinze agomba kuba yararengeje 50%
by’amajwi.
Mu butumwa yashyize kuri X,
Komisiyo y’Amatora yavuze ko mu matora nk’aya, uwatowe ari umukandida warushije
abandi amajwi, hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora.
Ibi bisobanuye ko Niyonshuti Ben,
wari imbere y’abandi bakandida mu majwi, ari we watsinze, nubwo atagejeje kuri
50%.
Bavuze bati “Ibisabwa mu gutanga
kandidatire byaratangajwe, ariko wanabisanga mu Itegeko ngenga rigenga amatora
mu ngingo yaryo ya 83. wareba n'iya 90.
Muri aya matora kandi uwatowe ni uwarushije abandi amajwi, ntiharebwa uwagize
cyangwa warengeje 50% .”

Umunyarwenya Samu Zuby yagize
amajwi 6 mu bantu 196 batoye bangana n’ijanisha rya 3%

