Sintex yasohoye Album yatuye umugore we-VIDEO

Imyidagaduro - 23/10/2023 11:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Sintex yasohoye Album yatuye umugore we-VIDEO

Umunyamuziki Kabera Arnold [Sintex] wubakiye ubuhanzi bwe ku njyana ya Dancehall, yashyize ahagaragara Album ye ya mbere yise “Dedication " yatuye umukunzi we Shadia Keza baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Sintex n’umukunzi we bahamije isezerano ryabo mu muhango wabaye ku wa 24 Kanama 2023, wabereye mu Murenge wa Kimironko.

Ni nyuma y’imyaka myinshi yari ishize bari mu rukundo. Sintex yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kwiyemeza kubana akaramata n’umukunzi we, yagize ibyiyumviro byavuyemo album ye ya mbere yise ‘Dedication’.

Yavuze ko buri ndirimbo ikubiye kuri iyi album yayanditse nyuma y’uko asezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we.

Muri rusange, uyu muhanzi avuga ko iyi album ari impano yageneye ‘cher we’. Yavuze ati “Ni album nashyize hanze natuye umukunzi wanjye. Nayise ‘Dedication’ kubera ko yatumye nongera kumwishima bihagije (umukunzi we)."

Akomeza ati “Numvise ari ngombwa kumutura impano mfite, ari bwo nahisemo kumutura album imwumvisha uburyo niyumvamo kuri we."

Uyu munyamuziki avuga ko mu rwego rwo kumvikanisha neza uburyo iyi album ari intekerezo yagize nyuma y’uko asezeranye n’umukunzi we, yanahisemo gushyira kuri album indirimbo yamwitiriye yise ‘Keza’.

Iyi album iriho indiirmbo nka 'Dedication' yitiriye Album ye, 'Gladiator', 'Keza', 'Te Quiero', 'Cease Fire' ndetse na 'Street'. Yakozweho na ba Producer banyuranye barimo nka Curse The Demons, Jules, Odilo, Ayo Rush, ni mu gihe yanononsowe na Bob Pro na Ayo Lizer.

Sintex yamenyekanye birushijeho binyuze mu ndirimbo nka “Twifunze ", “Why ", “You ", “Icyoroshye " n’izindi.

Ni umuhanzi ufite imbaraga n’ubuhanga ndetse n’umuziki uryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall. Muri iki gihe ni Umuyobozi w'inzu itunganya umuziki ya Afurica Calabash.

Yatangiye muzika mu 2012.  Aririmba injyana ya Afro music. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo nyinshi harimo: Indoro, akabazo, Blessed, Chocolate, African Beauty na Money n’izindi.


Sintex yasohoye album ye yise ‘Dedication’ yatuye umugore we Keza


Sintex yavuze ko nyuma yo gusezerana n’umugore we yongeye kujya mu nganzo 

Sintex avuga ko urukundo akunda umugore we rwatumye anamwitirira indirimbo kuri album





KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA SINTEX

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...