Megan Thee Stallion yabivuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru InStyle, nyuma yo kugaragara ku gifuniko cyacyo cyo ku wa 9 Nzeri 2026. Muri icyo kiganiro, uyu muraperi yavuze ko gutandukana na Klay Thompson nyuma y’igihe gito bakundana byamugoye cyane.
Ati: “Byari bikomeye cyane. Ibigenewe kuba ibyawe bizahora aribyawe. Niba ikintu gihora kigutera kutamererwa neza no guhora uri ku gitutu, birashoboka ko utagenewe kuba aho. Imana izahora igutera kutamererwa neza igihe ikintu kitakugenewe.”
Megan yakomeje avuga ko yageragezaga guhuza ibintu bitari bigenewe kuba hamwe ndetse akagerageza kwinjiza ubuzima bwe mu bw’undi muntu, ibintu avuga ko byatumaga atangira kwibura.
Ati: “Ntekereza ko nakomeje kugerageza guhuza ibice bitari bigenewe kuba hamwe, ngerageza kwinjiza ubuzima bwanjye mu bw’undi muntu. Natangiye kwibura gahoro gahoro. Ubu ndi mu gihe cyo kongera kwibona.”
Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo nka Savage yavuze kandi ko hari ibintu bitatu by’ingenzi azashingiraho mu rukundo rwe ruzakurikiraho harimo kwizerana, ubudahemuka no kubahana.
Ati: “Kwizerana, ubudahemuka no kubahana ni ibintu ntashobora kurebera nk’izuba mu rukundo. Iyo izo ndangagaciro zibangamiwe, nta nzira nyayo yo gukomeza iba ihari.”
Megan yavuze ko adashobora kwemera ko asuzugurwa cyangwa ngo ahatirwe guhinduka uwo atari we. Ati: “Sinshobora gusuzugurwa. Sinshobora kuba umuntu utari njye. Sinshobora kureka kujya ku kazi. Nzahora ndi Megan Thee Stallion. Ntabwo uzansuzugura. Kandi uzabishimira. Birarangiye.”
Megan kandi yavuze ko ibihe yanyuzemo byamugizeho ingaruka, abigereranya no kuba yaranyujijwe mu mashini imesa n’iyumisha imyenda irimo amabati, amasuka n’igiti cy’amahwa.
Megan Thee Stallion na Klay Thompson batangaje ku mugaragaro iby’urukundo rwabo ubwo bagaragaraga hamwe mu birori bya Pete & Thomas Foundation Gala byateguwe na Megan, i New York, muri Nyakanga 2025.
Urukundo rwabo rwamaze igihe kiri munsi y’umwaka. Muri Mata 2026, Megan yemeje ko batandukanye, avuga ko kutaba inyangamugayo mu rukundo ari imwe mu mpamvu zatumye umubano wabo urangira. Klay Thompson we kugeza ubu ntabwo aratangaza ku mugaragaro icyo avuga ku birego Megan yamushinje.
Igihe yemezaga ko batandukanye, Megan yari yagize ati: “Kwizerana, ubudahemuka no kubahana ni ibintu ntashobora kurebera nk’izuba mu rukundo, kandi iyo izo ndangagaciro zibangamiwe, nta nzira nyayo yo gukomeza iba ihari. Iki gihe ndagikoresha nishyira imbere kandi nkomeza ubuzima bwanjye mfite amahoro n’ubusobanuro.”
Nyuma yo gutangira ikindi cyiciro cy’ubuzima bwe, Megan Thee Stallion ari no gutegura indi ntangiriro nshya mu muziki. Mu kwezi gushize yakomeje gutanga ibimenyetso by’uko ari hafi gushyira hanze umushinga mushya yise Act III, nubwo kugeza ubu nta tariki ntakuka yo kuwushyira hanze iratangazwa.
Alubumu ye iheruka yise Megan yasohotse muri Kamena 2024, itangira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Billboard 200, aho yagurishije ibihwanye n’amakopi 64,000 mu cyumweru cya mbere.

Megan Thee Stallion yavuze icyatumye atandukana na Klay Thompson
