Siniya usobanura filime yagarutse ku bihombo byugarije abasobanuzi batagira aho babarizwa

Cinema - 01/05/2025 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Siniya usobanura filime yagarutse ku bihombo byugarije abasobanuzi batagira aho babarizwa

Siniya usanzwe ukora umwuga wo gusobanura filime yatangaje ko ku basobanuzi batari babasha kugendana n’ibihe bigezweho mu buryo bwo gucuruza ibihangano byabo, bigoye ko bibatunga nubwo ari umwuga utunze benshi.

Umusobanuzi wa filime, Nehemiah Byiringiro uzwi ku mazina ya Siniya ku ifarashi yagarutse ku mbogamizi bamwe mu basobanuzi bakunze guhura nazo byumwihariko abagitangira uyu mwuga ndetse anagaragaza uburyo uyu mwuga utunze benshi ushobora kubera imfabusa bamwe mu bawukora.

Siniya ni umwe mu basobanuzi ba filime bamaze igihe kitari gito muri uyu mwuga cyane ko bigaragarira ku mubare wa filime amaze gusobanura ndetse n’izina amaze kugira mu bantu.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu musobanuzi yagarutse ku mbogamizi bahura nazo zituma batagera ku gasongero cyane ko n’iyo bakora cyane hari ab’amazina akomeye baza bagahita basa nk’ababaryamiye.

Yagize ati: “Mu gusobanura biragoye kugira ngo utsindire imitima y’abantu babashe kukwiyumvamo kandi hari abo wasanze mu kazi banakomeye, bisaba gukora utaruhuka kugira ngo ubashe kubacaho nawe ugire abafana bawe bagukunda.”

Avuga ko gusobanura filime ari umurimo mwiza wakwinjiriza nyiri ugusobanura ndetse ukaba wanamutunga ariko hakaba hakirimo imbogamizi ku basobanuzi bakiri bato batari babasha kubyaza umusaruro ayo mahirwe ahubwo bisunga abandi kugira ngo babacururize.

Yagize ati “Inyungu zo gusobanura filime ni uko iyo wabikoze neza ari akazi nk’akandi ndetse biguha amafaranga ahoraho iyo wamaze kugira abafana bagukunda bishimira uburyo usobanuramo.”

Nyamara n’ubwo ari akazi, ntabwo abasobanuzi bose bari batangira kugira aho gucururiza kuko usanga bifashisha ‘disk banners’ bo mu midugudu hirya no hino ku buryo uwakunze uwo musobanuzi atabona aho amubonera.

Ibi abitangamo ubuhamya avuga ko mu gihe yakoranaga n’aba-disk banners byari byiza bimuha inyungu iri mu rugero ariko abantu bakagorwa no kuba babona aho bakora filime ze mu buryo buhoraho.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Siniya yahise ashinga urubuga rwo kunyuzaho filime ze yise siniyakwifarashi.com avuga ko yabikoze mu buryo bwo kwagura akazi ke ariko akazakomeza gukorana n’aba disk banners.

Yagize ati: “Ni ukwagura akazi kanjye ariko na none ni ukujyana n’ibihe kuko ntabwo abantu bose bajya ku ba-dj ahubwo hari n’uwakenera filime zanjye ari mu rugo iwe. Kugira ngo uyu mwuga uzantunge nk’uko utunze n’abandi, ni ukorohereza abakunda filime zisobanuwe nanjye.”

Siniya ni umwe mu babarizwa mu ruganda rwa sinema ariko by'umwihariko mu cyiciro cyo gusobanura filime ziri mu ndimi z’amahanga akazishyira mu Kinyarwanda buri wese yabasha kumva.

Umusobanuzi Siniya ku Ifarashi asanga uyu mwuga wo gusobanura filime ugabura ku muntu wawukoze neza kamdi akajyana n'ibihe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...