Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, Hakizimana Muhadjiri agiye kwerekeza mu gihugu cya Kenya aho yumvikanye na Nairobi United. Tariki ya 16.10.2025 ni bwo Police FC yemeje ko yatandukanye na Muhadjiri wari usigaranye amasezerano y'umwaka umwe muri ibiri yari yasinye muri 2024.
Mbere yo kwerekeza muri Kenya, Muhadjiri wari umaze amezi 3 adakina yijeje abakunzi be ko agiye gukora cyane ndetse ko atazabatenguha. Ati: "Ndasaba abakunzi nanjye ko bansengera, bamfashe kuko hari benshi bazi ubushobozi bwanjye, ngiye gukora kugira ngo sinzabatenguhe."
Nyuma yo gutandukana na Police FC, Muhadjiri yatangaje ko afite ikpe ndetse bumvikanye kandi iyo kipe azayikira amezi atandatu. Yasobanuye amakuru yavugaga ko agiye kwerekeza muri Rayon Sports ndetse ko ibiganiro ku mpande zombi byari byaragenze neza.
Ati: "Ntabyo nzi kuko hari benshi bakunze kubivuga mu gihe nta kipe mfite. Nta biganiro byisumbuye nigeze ngirana nayo, gusa hari bamwe mu bantu bayo [Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports] banyifuje ariko nta bintu byinshi twaganiriye byari gutuma nyijyamo."
Muhadjri yahakanye ibyavuzwe ko yaba yarisabiye Rayon Sports ko yayerekezamo. Ati: "Hari ibyo mwumva bavuga ngo narasabye, ariko nanjye ndashaje koko, ngo nta bushobozi mfite bwo kuyikinamo. Ibyo byose si byo, abantu bavuga ibyo bashaka."
Byari biteganyijwe ko Muhadjiri yerekeza muri Kenya saa 9:00 ariko habayeho impinduka bitewe n'Indege ya Kenya Airways aho ari buhaguruke mu Rwanda saa 13:00.
REBA UKO MUHADJIRI AGIYE KWEREKEZA MURI KENYA NDETSE N'UBUTUMWA BUKOMEYE YAHAYE RAYON SPORTS
