Singapore: Umushahara wa Minisitiri w’Intebe wiyongereyeho 64%

Ubukungu - 12/09/2026 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Singapore: Umushahara wa Minisitiri w’Intebe wiyongereyeho 64%

Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, agiye kuba umuyobozi wa guverinoma uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi isi, nyuma y’uko byemejwe ko umushahara we ku mwaka uzamuka ku kigero cya 64%.

Guhera ku wa 15 Ukwakira 2026, amafaranga ahabwa Wong ku mwaka azava kuri miliyoni 2.2 z’amadolari ya Singapore agere kuri miliyoni 3.6 z’amadolari ya Singapore, angana na hafi miliyoni 2.85 z’amadolari ya Amerika, nanone angana hafi na 5,302,700,608 RWF.

Nk’uko tubikesha ikinyamakurur The Guardian, kuwa 8 Nzeri 2026, nibwo Guverinoma ya Singapore yatangaje ko umushahara wa Minisitiri w’Intebe wayo, Lawrence Wong, uzazamukaho 64%.

Iri zamuka riri mu ivugururwa ry’imishahara y’abayobozi bakuru ba Singapore. Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko gahunda yo guhemba abayobozi amafaranga menshi igamije gutuma abayobozi bagira ubushobozi bwo gukora imirimo ikomeye ya politiki.

Guverinoma kandi ivuga ko iyi gahunda ifasha kugabanya ibishuko bya ruswa, kuko abayobozi baba bahembwa ku rwego rushimishije bityo abikorera cyangwa abandi bashobora kubaha ruswa bakabura aho bamenera babashuka.

Icyakora, iri zamuka ry’umushahara wa Lawrence Wong ryateje impaka muri Singapore. Abatari bake bibaza niba bikwiye ko umushahara w’umuyobozi umwe uzamuka ku rugero rungana rutyo, mu gihe abaturage benshi bo bafite amafaranga make ugereranyije n’ayo abayobozi bahembwa.

Mu mwaka wa 2025, umushahara wo fatizo w’umukozi muri Singapore wari hafi S$5,775 ku kwezi, bigaragaza itandukaniro rinini hagati y’amafaranga abaturage benshi binjiza n’ayo Minisitiri w’Intebe agiye kujya ahabwa.

Lawrence Wong na we yemeye ko ikibazo cy’imishahara y’abayobozi gikomeye kandi gishobora kumvikanisha nabi ku baturage. Yavuze ko amafaranga y’inyongera azajya abona kubera iri zamuka azayatanga mu bikorwa by’ubugiraneza mu gihe cy’imyaka itanu.

Iri zamuka kandi ryatumye hakomeza kugereranywa imishahara y’abayobozi bakuru ku isi. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahembwa US$400,000 ku mwaka, mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Hong Kong, John Lee Ka-chiu, ahembwa hafi US$719,000 ku mwaka.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, na Perezida w’Ubusuwisi wa 2026, Guy Parmelin, na bo bari mu bayobozi ba politiki bahembwa amafaranga menshi ugereranyije n’abandi bayobozi ku isi, nubwo amafaranga bahabwa ari munsi cyane y’umushahara mushya wa Lawrence Wong.

Nyuma y’iri zamuka, Singapore izahita iba ari cyo gihugu gifite umuyobozi uhembwa amafaranga menshi ku isi, ibintu byongeye gutangiza impaka ku buryo imishahara y’abayobozi ikwiye kugenwa, n’uko yakagombye kugereranywa n’imibereho y’abaturage bayobora.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...