Sinema ntabwo ari indiri y'abajura n'indaya! Mama Nick yashwishurije abitiranya ibintu

Cinema - 19/12/2023 3:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Sinema ntabwo ari indiri y'abajura n'indaya! Mama Nick yashwishurije abitiranya ibintu

Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick wakunzwe muri City Maid yahakaniye kure abibwira ko kohereza abana mu mwuga wa filime bisa no kubashora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi.

Mama Nick uzwiho gutanga impanuro zitandukanye, yavuze ko abantu bamwe bitiranya ibintu bakavuga ko guhitamo uyu mwuga bishobora gutuma bamwe bandura imico mibi bakunze kugaragaza bakina irimo ubujura, ubusambanyi, amagambo mabi n'ibindi, abibutsa ko ari imfashanyigisho.


Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Mama Nick yagize ati: "Sinema ntabwo ari indiri y'abajura, indaya cyangwa abanywa rumogi. Ahubwo uramutse uyijemo ufite izo gahunda byakuyobera vuba. Ndasaba ababyeyi ko bajya bagerageza kurekera abana amahitamo yabo".


Arakomeza "Mpamya ko abakobwa bagira inda cyangwa bakarwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina atari abo muri sinema gusa. Ushobora kuba ukora no mu kindi kigo runaka ukitwara nabi".

Uyu mukinnyi wa filile nyarwanda yasabye abakunzi b'uyu mwuga kutumva amabwire, cyangwa umunyangeso mbi babonye muri sinema bakamugenderaho bangiza isura ya bose. Ati" Nundi wo muri sinema uzitwara nabi ntibizitirirwe sinema, mutubabarire rwose ababarizwa muri sinema natwe dukeneye abantu bafite indero".

Ni ikiganiro Mama Nick yagiranye na InyaRwanda nyuma yo gusezererwa mu bitaro by'inkuru nziza biherereye Gikondo mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kubagwa kwatewe n'imvune yaturutse ku mpanuka y'igare ryamugonze mu minsi ishize.


Yagize ati "Ndashimira InyaRwanda yatekereje kungeraho igatuma nganiriza abakunzi banjye bankurikira umunsi ku wundi, kandi nshimiye benshi bitanze uko bashoboye nkabona ubuvuzi. Imana ibahe umugisha".

Ati "Sinema nyarwanda dukeneye abantu bafite indero"

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMA NICK




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...