SKY2
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu gihe ku mbuga
nkoranyambaga na shene zitandukanye za Youtube hakomeje gukwirakwira amakuru
ajyanye n’ibibazo byo mu rugo rwe ndetse n’itandukana rye n’umugore we bari
bamaranye imyaka irenga icumi baziranye.
Aba
bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko muri Mutarama
2022, nyuma y’imyaka myinshi babana. SKY2 avuga ko n’ubwo bari bamaze igihe
kinini baziranye, urugo rwabo rwakunze kurangwa n’amakimbirane ya hato na hato.
Mu
minsi ishize, umugore wa SKY2 yabwiye shene ya Youtube ya Emmy Nyawe ko yanyuze
mu bihe bikomeye mu rugo, ndetse avuga ko umwana wabo yagize ihungabana
rikabije (Depression) bitewe n’ibibazo byabaga hagati y’ababyeyi be.
Gusa
SKY2 yabihakanye, abwira InyaRwanda ko umwana wabo atigeze agira ‘depression’
ahubwo ngo “yararwaye kubera ko twamutereranye.” Avuga ko bamuvuza mu buryo
butandukanye harimo no kwitabaza amasengesho kugira ngo amererwe neza.
Uyu
muraperi yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zateje ibibazo mu rugo rwabo ari
ubusinzi ndetse no kutumvikana ku miyoborere y’urugo.
Ati: “Ibyabaye byose hagati yanjye n’umugore wanjye byatewe n’ubusinzi bukabije
ndetse n’amakimbirane twari dusanganywe. Twageze aho Umudugudu uduhuza utujyana
no ku Kagari kubera ibirego bya buri munsi.”
Yongeyeho
ko buri wese yashakaga kugira ijambo rya nyuma mu rugo, ibintu yavuze ko
byakomeje kubakururira kutumvikana.
SKY2
yavuze kandi ko yigeze gushakira umugore we amafaranga yo gushinga akabari
kacuruzaga inzoga, ariko ngo ntikatinze gukora.
Uyu
muraperi yavuze kandi ko umugore we yigeze kumusaba kuva mu gace ka Gasanze batuyemo,
ariko we akabyanga kuko yumvaga bazagurisha inzu yabo igihe cyiza cyageze.
Ati: “Yarambwiye ati ‘reba intonganya ziba hano buri munsi, urashaka ko tuzagurisha
aha hantu ari uko hiciwe umuntu?’ Mubwira ko ibyo atari byo nizeye.”
Ku
bijyanye n’amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko
yaciye ugutwi umugore we mbere yo guhungira hanze y’u Rwanda, SKY2 yabiteye
utwatsi avuga ko ibyo ari ibinyoma.
Ati: “Sinamuciye ugutwi, ibyo barabeshya. Twashwanye turi mu nzu, akatwa n’ikirahure
cy’akabati. Nanjye icyo kirahure cyankase ku ntoki.”
Yavuze
kandi ko umugore we yakunze kumukangisha kumufungisha, ndetse ko aherutse no
guhamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Gisozi aho yitabye
kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026.
SKY2
yavuze ko kuri ubu we n’umugore we bamaze guhabwa inyandiko z’ibanze zemeza ko
bashobora gutandukana mu buryo bw’amategeko, ashimangira ko hasigaye gusa
gushyira umukono kuri gatanya.
Ati: “Twamaze guhabwa inyandiko zigaragaza ko dushobora guhabwa divorce. Inyandiko yanditswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bivuze ko isaha n’isaha twasinyira gatanya.”
Kuri
ubu SKY2 yavuze ko ari kuba mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

SKY2 yatangaje ko we n’umugore we bemeranyije kuzahana gatanya ‘Divorce’ bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko
