Sinahawe ibisobanuro bifatika - Ndandambara yababajwe no kutagaragara mu bahataniye ibihembo i Rubavu

Imyidagaduro - 27/05/2026 9:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Sinahawe ibisobanuro bifatika - Ndandambara yababajwe no kutagaragara mu bahataniye ibihembo i Rubavu

Umuhanzi nyarwanda wamamaye nka Ndandambara yavuze ko yababajwe no kutagaragara ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya “Rubavu Music Awards” biteganyijwe gutangwa ku nshuro ya kabiri, avuga ko atiyumvisha impamvu akomeje gusigara inyuma kandi yarakoze ibikorwa byamugejeje ku rwego rw’ubwamamare mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ndandambara yavuze ko kuba atarashyizwe mu bahatanira ibi bihembo yabifashe nk’akarengane ndetse n’ibikorwa byo kumwima agaciro mu karere avukamo ka Rubavu.

Uyu muhanzi yavuze ko ikibazo cyo kutitabwaho mu bikorwa by’imyidagaduro byo mu karere ka Rubavu atari ubwa mbere kibayeho, ahubwo ko kimaze imyaka myinshi, aho yavuze ko kuva mu 2017 yatangira kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ye “Ndandambara Yandera Ubwoba”, yakomeje guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kudatumirwa mu bitaramo, kutagaragara mu bikorwa by’imyidagaduro ndetse no kutitabwaho mu bihembo.

Ndandambara yavuze ko yigeze kwegera bamwe mu bayobozi bafite aho bahuriye n’itegurwa ry’ibi bihembo ndetse n’abayobozi bo mu karere ka Rubavu ngo bamusobanurire impamvu atagaragara ku rutonde rw’abahatana, ariko ngo ntiyigeze ahabwa ibisobanuro bimunyuze.

Ati: “Nabibajije bamwe mu babitegura ndetse n’abayobozi bafite aho bahuriye n’iki gikorwa ariko sinigeze mbona ibisobanuro bifatika. Hari abansubije ko ntari ku rwego rw’izo ‘Awards’, ibintu nabonye nk’agasuzuguro no kunyima agaciro.”

Uyu muhanzi yavuze ko atumva uburyo ibikorwa yakoze ku rwego rw’igihugu bidahabwa agaciro iwabo mu Rubavu, nyamara ngo yagiye yitabira ibikorwa bikomeye birimo ibyo kwamamaza gahunda zitandukanye z’igihugu ndetse no gutaramira ahantu hatandukanye ku rwego rw’igihugu.

Yavuze kandi ko yigeze gutumirwa mu bikorwa bikomeye birimo ibitaramo bya “Gerayo Amahoro” ndetse n’ibindi bikorwa byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu gihugu, ibintu avuga ko byagakwiye gutuma ibikorwa bye bihabwa agaciro.

Ndandambara yavuze ko atigeze acika intege nubwo ngo yumva hari bamwe bashaka kumuca intege no gutuma izina rye ritakomeza kumvikana mu muziki nyarwanda.

Ati: “Nzakomeza gukora umuziki no guhatana kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwanjye. Sinteze guhagarara gusaba guhabwa agaciro nkwiye nk’umuhanzi wakoze ibikorwa bifatika.”

Uyu muhanzi kandi yasabye inzego zibishinzwe gukurikirana uburyo ibikorwa by’imyidagaduro n’ibihembo bitegurwa, avuga ko hakwiye kubaho ubutabera n’amahirwe angana ku bahanzi bose.

Ku rundi ruhande, abategura “Rubavu Music Awards” bavuga ko ibi bihembo bishingira ku bipimo n’imikorere yihariye mu gutoranya abahatanira ibihembo, nubwo Ndandambara we avuga ko atanyuzwe n’uburyo byakozwemo muri uyu mwaka.

Ibi bihembo bya “Rubavu Music Awards” biteganyijwe gutangwa ku nshuro ya kabiri tariki ya 13 Kamena 2026, bigamije gushimira no guteza imbere abahanzi n’abakora ibikorwa by’imyidagaduro bo mu karere ka Rubavu n’Intara y’Iburengerazuba muri rusange.

“Sinzi icyo bampora iwacu i Rubavu” — Ndandambara yavuze ko yababajwe no kutagaragara ku rutonde rw’abahataniye “Rubavu Music Awards”, ashimangira ko ibikorwa yakoze mu muziki nyarwanda bikwiye guhabwa agaciro



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...