Mu kiganiro yagiranye na
Galaxy FM, Karole yavuze ko nubwo yiyumva nk'umugore waba mwiza mu rugo,
adateganya kurushinga vuba, bitewe n’uko abona ubuzima bwo kubana n’umukunzi butoroshye.
Yagize ati: “Nkunda umuntu umpa ituze, unyumva, akamenya kumpa umwanya igihe nywukeneye, ariko akaba ahari igihe nifuza ko tuba
turi kumwe. Ariko si ngombwa ko duhora turi kumwe. Sinabasha kubana n’umuntu
icyumweru cyose ngo tumare iminsi irindwi turi kumwe.”
Uyu muhanzikazi
yagaragaje ko adashyigikiye igitekerezo cy’uko abashakanye baba hamwe buri
munsi, avuga ko urukundo nyakuri rutagomba gushingira ku kuba abantu bahora
begeranye.
Ati:
“Hari ingo aho buri wese aba ukwe, ariko bagakundana byimbitse kurusha
n’ababana umunsi ku wundi. Kuri njye, urukundo ni ibyiyumvo n'ubusabane, si
ukubana gusa.”
Abajijwe impamvu
adashaka, yasobanuye ko ari amahitamo ye bwite kandi ko nta kibazo cy’uko yaba yarabuze abamurambagiza.
Karole Kasita ni umwe mu
bahanzikazi bagezweho muri Uganda, azwi cyane mu ndirimbo nka Chekecha yakoranye n’abandi bahanzi
barimo Vinka na Winnie Nwagi, Binyuma
n’izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima y’abakunzi ba muzika.