Sina Jerome mu rukundo na Bella wahoze akundana na Migi Kapiteni wungirije wa APR FC

Imikino - 18/04/2014 12:00 AM
Share:
Sina Jerome mu rukundo na Bella wahoze akundana na Migi Kapiteni wungirije wa APR FC

Umukinnyi w’ikipe ya Police FC Sina Jerome amaze iminsi akundana n’Umutoniwase Janvierre uzwi nka Bella, umukobwa wigeze gukundana n’umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste a.k.a Migi Kapiteni wungirije wa APR FC.

Bella, wahawe aka kazina kubera kugaragara mu ndirimbo "Bella" ya Dream Boyz na Kitoko, yigeze gukundana na Mugiraneza Jean Baptiste Migi, ariko ntibaza kumarana igihe kuko baje gutandukana ku bwumvikane bwa bo nk'uko amakuru agera kuri ruhagoyacu abitangaza.

Bella

Uretse gukundana n'abakinnyi, Bella yamenyekanye mu mashusho y'indirimbo "Bella" ya Dream Boyz na Kitoko

Nyuma y'aho, uyu Kapiteni wungirije wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yaje na none kumarana igihe gito na Uwineza Louise, mbere yo gukundana n’umunyamakuru w’imikino Gisa Fausta, bitegura no kuzarushinga muri uyu mwaka.

Bella ariko urukundo rw’abakinnyi ntiyarugarukirije muri APR FC, kuko ubu amaze iminsi ameranye neza n’umukinnyi wa Police FC Sina Jerome.

Sina Jerome waje kumenyekana cyane muri Rayon Sports, amaze iminsi yitwara neza mu ikipe ya Police FC aho yagiye atsinda igitego mu mikino itanu iyi kipe iheruka gukina. Uku kwitwara neza, ngo uyu mukinnyi akaba agukura mu gufatwa neza na Bella nkuko bamwita.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Whattsapp, uyu mukinnyi akaba amaze iminsi asimburanyaho amafoto ye n’uyu Bella aherekezwa n’amagambo y’urukundo nka “U re the only one” (ni wowe wenyine), Je t’aime mo bb(ndagukunda mukundwa), yariho mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ndetse n’izindi.

Migi

Bella ni umwe mu bo Migi yakundanye na bo mbere y'uko afata icyemezo cyo kuzarushinga na Gisa Fausta bitarenze uyu mwaka w'2014

Ubwo Ruhagoyacu yaganiraga n’umukinnyi Sina Jerome yatubwiye ko ari mu nama ko ntacyo yatangaza kuri urwo rukundo. Nyuma yaho Sina arangirije inama, yatangarije RuhagoYacu ko Bella akiri umunyeshuri umunsi yarangije kwiga bazategura kubana ngo biri muri gahunda. Yongeyeho yuko Bella urukundo rwabo rumaze imyaka ibiri, nyuma yaho atorokeye ikipe ya Rayon Sports agasubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo urukundo rwe na Bella rwari rwaratangiye.

Uretse Migi watangaje ku mugaragaro ko afite ubukwemuri uyu mwaka, Papy Kamanzi wabukoze mu mwaka ushize na Kanombe ubu ubana n’umugore we, abandi bakinnyi benshi bo mu Rwanda bafite abakunzi basanzwe(Copine), benshi bahinduranya buri mwaka wa shampiyona.

Inkuru ya RuhagoYacu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...