Simone Biles na Hailee Steinfeld mu byamamare byitabiriye New York Fashion Week 2026 - AMAFOTO 100

Imyidagaduro - 14/09/2026 10:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Simone Biles na Hailee Steinfeld mu byamamare byitabiriye New York Fashion Week 2026 - AMAFOTO 100

Ukwezi kwa Nzeri nudushya twako, ndetse n’umujyi wa New York wongera kuba ihuriro ry’abakomeye mu myambaro n’imideri, mu cyumweru kizwi nka New York Fashion Week (NYFW).

Muri iyi gahunda y’imideli yo muri Nzeri 2026, abashushanya imideli bari kumurika imyambaro mishya y’igihembwe cya Spring/Summer 2027, mu gihe ibyamamare bitandukanye byuzuye mu myanya y’imbere ahaberaga imyiyereko y’imideli.

Mu byamamare byagaragaye muri iyi New York Fashion Week harimo umukinnyi wa Gymnastics ukomeye Simone Biles, umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime n’umuhanzi Hailee Steinfeld, ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye.

Simone Biles kandi yagaragaye mu birori bya Kering Foundation’s Caring for Women Dinner byabereye i Manhattan, byitabiriwe n’ibindi byamamare birimo Paris Hilton, Pamela Anderson na Dakota Johnson.

Hailee Steinfeld na we yari mu byamamare byagaragaye muri New York mu bikorwa byabanjirije NYFW, aho yari mu birori byo kumurika umubavu mushya wa Estée Lauder witwa Glimmer, ari na we isura y’iki gikorwa.

Muri iki cyumweru kandi, ibindi byamamare birimo Katie Holmes, Venus Williams, Lizzo, Ciara, Gigi Hadid, Amanda Seyfried na Chloë Sevigny byagaragaye mu myiyereko n’ibindi bikorwa bifitanye isano na NYFW.

NYFW 2026 ikomeje kubera mu mujyi wa New York, aho abashushanya imideli bakomeye bari kumurika ibihangano byabo bishya, mu gihe ibyamamare bikomeje kwitabira imyiyereko itandukanye no kugaragaza imideri yabo.


New York Fashion Week 2026 yitabiriwe n'abiganjemo ibyamamare


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...