Simon Phillip Cowell w’imyaka 58 ni umwe mu bantu bakomeye mu ruganda rw’umuziki. Uyu mugabo yatangiye gukorana n’inzu zifasha abahanzi akiri muto. Ni umwe mu bakemurampaka batangiranye na American Idol muri 2002 ndetse yarahamenyekaniye cyane kubera uburyo yabwiraga abantu mu buryo busa n’ubukomeretsa.
Niwe mbarutso y’ukumenyekana kw’abahanzi bakomeye nka West Life, One Direction, Fifth Harmony n’abandi batandukanye. Simon kandi niwe washinze X Factor na Got Talent, amarushanwa arebwa n’abatari bacye ku isi ndetse ubu akaba abera mu bihugu bitandukanye n’ubwo aho bikomeye cyane ari mu iwabo mu Bwongereza ndetse no muri Amerika.

Kelly Clarkson avuga ijambo rishimira Simon Cowell yagize uruhare ruhambaye mu kuzamura bamwe mu bahanzi bakomeye
Ibi bigwi bye byamuhesheje icyubahiro gihabwa abandi bantu bakoze ibikorwa by’akataraboneka mu ruganda rw’imyidagaduro, ahabwa inyenyeri ye muri Holywood Walk of Fame. Yari aherekejwe na Kelly Clarkson, uyu niwe wegukanye American Idol ubwo yabaga ku nshuro ya mbere muri 2002. Yari kumwe kandi n’abakemurampaka muri America’s Got Talent, umuyobozi wa Sony Music Rob Stringer n’abandi bantu ba bugufi barimo Louis Tomlison wo muri One Direction.

Simon n'umuryango we


Simon Cowell yashimiye cyane iyi nyenyeri yahawe mu gihe yazamutse abona Holywood nk’ahantu h’inzozi none kuri ubu akaba ari umwe mu bahawe ikimenyetso kidasibangana. Yashimiye kandi abafatanyabikorwa be barimo televiziyo zimufasha gucishaho aya marushanwa ye, abafite impano bemera kuza kuhatana bigahesha amanita iri rushanwa ndetse n’abandi bagiye bakorana mu buryo butandukanye.
