Simi ni umubyeyi w'umwana umwe washakanye na Adekunle Gold, nawe w'umuhanzi muri Nigeria.Uyu mubyeyi yakebuye urubyiruko n'abandi bitegura kurushinga kwirinda gukora ubukwe n'abantu bita inshuti magara (Best Friend).
Uyu muhanzikazi wubatse izina muri Afurika ndetse akaba akomeje ibigwi, yavuze ko gushakana n'uwo wita inshuti yawe magara bituma agusuzugura mu gihe mugeze mu rwanyu ngo kuko aba agufata nk'inshuti aho kugufata nk'uwo mwashakanye.
Mu magambo ye yagize ati:" Iteka muvuga ngo :" Kurongora inshuti yawe magara ni byiza, gusa ikintu mwamenya ni uko ikintu uwo akora ni ukugusuzugura.Rero niba ushakako umuntu wishakiye akubaha ni uko warongoye umufana".
Ubusanzwe Simi ni umugore wa Adekunle Gold dore ko batangiye guteretana muri 2014 bagakora ubukwe muri 2019.Kugeza ubu bafitanye umwana umwe witwa Adejara.