Simi yaciye amarenga y'uko J Cole yishakira umugati muri Nigeria

Imyidagaduro - 02/09/2023 11:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Simi yaciye amarenga y'uko J Cole yishakira umugati muri Nigeria

Nyuma y'uko Burna Boy avuze ko umuraperi J Cole yamwise 2Pac wa kabiri uvukiye muri Afurika, Simi nawe yatangaje ko J Cole yamugezeho akamubwira ko ari umuhanzi w'indirimbo mwiza byatumye bikekwa ko yaba abivuga mu rwego rwo kugira ngo abonere umugati muri Afurika.

Mu minsi yashize, Burna Boy yahishuye ko mbere y'uko akorana indirimbo n'umuraperi J Cole, babanje kuganira bisanzwe bavugana ku buzima busanzwe hanyuma amubwira ko amubonamo 2Pac Shakur mushya wavukiye muri Afurika ku bwo ibikorwa bye mu muziki.

Burna Boy akimara kubihishura, abantu bumvishe ko J Cole yemera ubuhanga bwa Burna Boy ndetse abenshi batangira kuvuga ko ibyo J Cole yatangaje ari ukuri cyane cyane ku ruhande rw'abafana ba Burna Boy.

Ibintu byaje guhindura isura nyuma y'uko umuhanzikazi Simi ahishuye ko nawe yamugezeho akamubwira ko ari umwanditsi mwiza w'indirimbo yewe ko byagorana kugira ngo hagire undi umuhiga magingo aya haba mu muziki wa Nigeria ndetse n'ahandi.

Simi abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati "J Cole yambwiye ko imyandikire yange itwika. ni ukuri koko ndi umubyeyi wabikoze."

Nyuma yo gutangaza ayo amagambo, abantu benshi bahise batangira kuvuga ko J Cole yaba ari kwishakira umugati muri Afurika abinyujije mu bahanzi bo muri Nigeria bari imbere muri iyi minsi ku buryo buri wese ubavuze cyangwa se bavuze byanga bikunda aramenyekana.

J Cole wavukiye mu budage, yaje kujya gutura muri leta zunze ubumwe z'amerika hanyuma abara ariho ashakishiriza ubuzima abinyujije mu kuririmba akaba yaranakoranye na Burna Boy kuri album nshya bakoranaho indirimbo bise Thanks.


Kubwo gutakagiza buri muhanzi wese wo muri Nigeria, byatumye J Cole akekwa ko yaba arimo guca mu bahanzi bo muri Nigeria kugira ngo akomeze kwamamara ku mugabane wa Afurika.


Burna Boy aherutse gukorana na J Cole kuri album ye ya karindwi yise I told them.


J Cole aherutse gutangaza ko abona Burna Boy ari 2Pac mushya wavukiye bwa kabiri muri afurika.

Simi yatangaje ko umuraperi J Cole yamubwiye ko ariwe mwanditsi w'indirimbo mwiza magingo aya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...