Silvizo yasubiyemo indirimbo ‘Iby’isi ni amabanga’ ya Orchestre Impala yigisha abantu gukunda ku ivuko-VIDEO

Imyidagaduro - 18/10/2019 5:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Silvizo yasubiyemo indirimbo ‘Iby’isi ni amabanga’ ya Orchestre Impala yigisha abantu gukunda ku ivuko-VIDEO

Silvizo umwe mu bahanzi bakomeje kugaragaza impano mu gusubiramo indirimbo ariko akabikora mu buryo butandukanye, kuri ubu yamaze gusubiramo indirimbo ya Orcheste Impala ashimangira ko mu cyaro haba amadegede n’ibindi bishobora gutuma atava ku ivuko.

Indirimbo Iby’isi ni amabanga izwi cyane n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda by’umwihariko abakunda indirimbo za kera zakanyujijeho. Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gusubirwamo n’umusore Silvizo aho yumvakana agira inama umuntu ushaka kujya mu mujyi assize icyaro. 

Avuga ko azasazira mu cyaro bitewe n’ibyiza bihaba bifasha abahaturiye ndetse rimwe na rimwe n’abanyamujyi bakaba baza kubihashakira. Inyikirizo y’iyi ndirimbo igira iti " Njyewe ntuye mu cyarooh! Nzasazira mu cyaro, ntiwaza umbwira iby’umujyi kuko ari ho nakuriye ngwino mu cyaro ".

Muri iyi ndirimbo harimo inkuru y'umusaza uhanura umwana we akamubwira ati " Ni iki washatse ino ngo ukibure mwana wanjye ku buryo wafata gahunda yo kujya mugi ".Iyi ndirimbo Iby’isi ni amabanga yakorewe muri Danger Zone Music ndetse na Dj Kiroso akora amashusho.

REBA HANO INDIRIMBO IBY'ISI NI AMABANGA COVERED BY SILVIZO


Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...