Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti "Ndi Uwa Kristo", kigamije gukangurira abakristo n'abandi bose kuzamura icyemezo cyo kubaho ubuzima buhamya Kristo no gukomeza urugendo rwo kwizera.
Uyu mwaka, iki gitaramo gifite umwihariko kuko gihuriranye no kwizihiza imyaka 30 Siloam Choir imaze ikora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Abakunzi b'umuziki wa Gospel bazateranira muri Camp Kigali ku wa 12 Nyakanga 2026 mu gitaramo "Ndi Uwa Kristo" cya Siloam Choir. Imiryango izaba ikinguye kuva saa Munani z'amanywa, kandi kwinjira ni ubuntu ku bantu bose
Imyaka 30 ni ikimenyetso cy'ubukure, ubudahemuka n'umusaruro mu murimo
Mu mateka y'itorero, imyaka 30 ntabwo iba ari umubare usanzwe. Abahanga mu iyobokamana bagaragaza ko imyaka mirongo itatu ari igihe kigaragaza ko umurimo wageze ku rwego rw'ubukure, ugashora imizi kandi ukagaragaza umusaruro urambye.
Ni urugendo ruba rwararanzwe no kwihangana, kwizerwa no gukomeza intego. Mu murimo w'Imana by'umwihariko, imyaka 30 iba ari gihamya y'uko Imana yakomeje kurinda no kuyobora umurimo wayo, ikawuha imbuto zihindura ubuzima bwa benshi.
Ni muri uwo murongo Siloam Choir yinjira muri iki gihe cy'amateka, ishimira Imana ku bihumbi by'ubuzima bwakozweho n'ubutumwa bwayo aho benshi bakiriye agakiza, ndetse inasaba Imana gukomeza kuyiyobora mu myaka iri imbere.
Urugendo rwatangiranye n'abaririmbyi 14 gusa
Siloam Choir yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu mwaka wa 1996, itangirira mu yahoze ari umudugudu wa Gacuriro, ifite abaririmbyi 14 gusa. Nyuma y'imyaka 30, iyi korali imaze gukura ku buryo ifite abaririmbyi bagera kuri 145, ikaba ibarizwa muri ADEPR Kumukenke, aho yimuriwe mu mwaka wa 2000.
Izina "Siloam" rikomoka muri Yohana 9:7, "Aramubwira ati: Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu (bisobanurwa ngo 'Yaratumwe')." Iri zina ryahindutse icyerekezo cy'iyi korali, ikomeza kumva ko yatumwe kugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi binyuze mu ndirimbo.
Indirimbo zirenga 250 n'izikunzwe na miliyoni z'abantu
Mu rugendo rwayo rw'imyaka 30, Siloam Choir imaze gukora indirimbo zirenga 250, isohora album 6 z'amajwin'album 5 z'amashusho. Mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane harimo "Warandondoye", "Ijambo", "Ari mu Ruhande", "Mu Mahanga Yose"na "Sinzirwanirira".
By'umwihariko, indirimbo "Warandondoye" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 6 kuri YouTube, ikomeje kuba imwe mu ndirimbo za Gospel zakunzwe cyane mu Rwanda.
"Icyadushimishije kurusha ibindi ni ukubona abantu bakira Kristo"
Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yavuze ko intego nyamukuru y'iyi korali itari ugukora umuziki gusa, ahubwo ari ukubona abantu bahindukira bakakira Yesu Kristo.
Yagize ati: "Icyo twishimira cyane ni ukubona abantu bakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo, ndetse no gukomeza kubaka umubiri wa Kristo binyuze mu ndirimbo."
Abazitabira igitaramo cya Siloam Choir gitegerejwe na benshi, bazagira amahirwe yo kumva ubutumwa buzatangwa na Rev. Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, uzifatanya n'aba baririmbyi muri uyu munsi wihariye wo gushimira Imana ku rugendo rw'imyaka 30 no gufata amashusho ya Album yabo nshya.
Hazaba hari kandi Nyarugenge Worship Team ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge, ikaba izwiho ibihe byimbitse byo kuramya no guhimbaza Imana. Biteganyijwe ko izafatanya na Siloam Choir gutanga umunsi uzasiga amateka mu mitima y'abazawitabira.
Nyarugenge Worship Team izaririmba mu gitaramo cya Siloam Choir ni bantu ki?
Mu 2009 ni bwo muri ADEPR Nyarugenge hashyizweho itsinda rishinzwe umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana ari ryo ryiswe “Worship Team”. Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bayobora abandi banyetorero mu kuramya no guhimbaza Imana hifashishijwe indirimbo. Kuri ubu umubare w'abarigize ugeze kuri 76.
Aba baririmbyi bavuga ko imizi yabo bayishoreye mu rukundo Imana ibakunda, ari rwo nabo bakomoraho urwo bayikunda: “Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” Mariko 12:30-31.
Bifuza ko itorero ryabo rya Nyarugenge ryaba itorero riramya Imana mu kuri no mu Mwuka. Bati: "Nka Worship Team dufite uruhare rukomeye kugira ngo ibyo bigerweho". Bavuga ko gufasha itorero mu busabane n’Imana bisaba ko abaramyi ubwabo baba mu busabane buhoraho n’Imana, kandi bashyitse mu buryo bwose kugira ngo ibyo Imana ibujuje abe ari byo batanga.
Mu myaka 17 bamaze mu murimo w'ivugabutumwa, bamaze kwandika indirimbo zirenga 10, ariko izo bamaze gushyira hanze ni ebyiri "Nta cyambuza", na "Zaburi 100". Aba baririmbyi b'abahanga ni bo bazasangira uruhimbi na Siloam Choir muri iki gitaramo cyo guhamya Kristo.
Abagiteguye bavuga ko "Ndi Uwa Kristo" atari izina ry'igitaramo gusa, ahubwo ari ubutumwa bugamije gushishikariza buri wese guhamya Kristo mu buzima bwa buri munsi. Bahamya ko abazitabira bazagira umwanya wo kuramya Imana, kongera kwizera no kwakira ubutumwa buzabafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n'ibigo bikomeye binyuranye birimo Bralirwa ibinyujije mu mazi yayo yitwa Vital'O, ndetse na Sinza Coffee Shop y'umuramyi Jado Sinza nawe uririmba muri Siloam Choir. Aba bose barashimirwa kuba bakomeje gushyigikira no guteza imbere ivugabutumwa n'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iki gitaramo kibe, abakunzi ba Gospel n'abifuza umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana barahamagarirwa kuzitabira "Ndi Uwa Kristo", izabera muri Camp Kigali ku wa 12 Nyakanga 2026, bakifatanya na Siloam Choir mu guhamya ko Kristo ari we bugingo n'ibyiringiro byabo.


Mu rugendo rwayo rw'imyaka 30, Siloam Choir imaze gukora indirimbo zirenga 250

Nyarugenge Worship Team bazaririmba mu gitaramo cya Siloam Choir

Rev. Isaie Ndayizeye ni we uzabwiriza Ijambo ry'Imana mu gitaramo cya Siloam Choir
