Siloam Choir yatangiye gusangiza abakunzi bayo album nshya “Ndi Uwa Kristo” - VIDEO

Iyobokamana - 17/09/2026 12:45 PM
Share:
Siloam Choir yatangiye gusangiza abakunzi bayo album nshya “Ndi Uwa Kristo” - VIDEO

Siloam Choir yo muri ADEPR Kumukenke yatangiye gusangiza abakunzi bayo indirimbo zigize album nshya yise “Ndi Uwa Kristo”, umushinga wibanda ku butumwa bw’agakiza, urupfu n’izuka bya Yesu Kristo ndetse n’ubuzima bushya bw’abamwizera.

Kuri uyu wa 17 Nzeri 2026, Siloam Choir yashyize hanze indirimbo nshya "Ndaririmba Intsinzi", imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album yayo nshya yahawe izina “Ndi Uwa Kristo” ari nayo baheruka gufatira amashusho mu gitaramo cy'amateka.

Aba baririmbyi ba Siloam Choir bagaruka ku ntsinzi ya Yesu Kristo n’umuzuko we, bagahamya ko umwizera ahabwa ubuzima bushya binyuze muri Kristo. Baririmba bagira bati: “Ndaririmba intsinzi ya Yesu Mucunguzi, ndaririmba umuzuko wa Yesu Kristo...”

Ubu butumwa bushingiye ku murongo wo muri Bibiliya wo mu Abakolosayi 2:12, ugira uti: “Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye.”

Indirimbo yabo nshya "Ndaririmba Intsunzi" ibumbatiye ubutumwa bwibutsa umukristo ko kubatizwa no kwizera Kristo bifitanye isano n’ubuzima bushya, aho umuntu asiga ubuzima bwa kera akabaho mu kwizera Kristo.

“Twapfanye na we, duhambanwa na we, tuzukana na Kristo”

Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yabwiye InyaRwanda ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku isano umwizera agirana na Kristo mu rupfu no mu buzima bushya. Ati: “Twapfanye na we, duhambanwa na we, tuzukana na Kristo... Abamwizera twese ubugingo bwacu buhishanywe n'ubwa Kristo.”

Aya magambo agaragaza umutima w’indirimbo, aho Siloam Choir yibutsa abumva ko kwizera Kristo atari izina gusa, ahubwo ko ari uguhinduka no kugira ubuzima bushya muri we.

Siloam Choir yatangiye gusangiza abakunzi bayo indirimbo zigize album nshya “Ndi Uwa Kristo”, ikaba ari indi ntambwe muri gahunda y’iyi korali yo gukoresha umuziki mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu. Album ikubiyemo ubutumwa butandukanye bushingiye ku kwizera, ishimwe, agakiza no guhamya ibyo Imana ikorera abayo.

Iyi ndirimbo yabo nshya "Ndaririmba Intsinzi" ije nyuma y’igitaramo gikomeye Siloam Choir yakoze ku wa 12 Nyakanga 2026, igitaramo cyasize urwibutso rukomeye, by’umwihariko kubera ubwitabire bw’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abantu 50 bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo

Mu byaranze icyo gitaramo harimo abantu 50 bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo. Iki ni kimwe mu bintu Siloam Choir yari yashyize imbere mu ntego z’igitaramo.

Mbere y’igitaramo bari batangaje ko intego nyamukuru atari ugukora igitaramo gusa, ahubwo ko ari ukugeza abantu kuri Kristo. Bati: “Niba hari icyo twakora ngo umuntu areke ibyaha, twagikora uko cyaba kimeze kose.”

Sibomana Paul uyobora Siloam Choir yavuze ko n’iyo byaba ngombwa ko batanga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu kugira ngo yakire agakiza, babyemera, ariko abantu bakareka ibyaha bakakira agakiza.

Ibi bigaragaza ko kuri Siloam Choir igitaramo kitareberwa gusa ku mubare w’abitabiriye cyangwa ku buryo abantu bishimiye indirimbo, ahubwo ko igipimo cy’ingenzi ari umusaruro w’ubutumwa bwiza bwatanzwe.

Siloam Choir yaririmbye indirimbo zigera kuri 15, zishimisha kandi zikora ku mitima y’abitabiriye zirimo “Mu Mahanga Yose”, “Mbega Umwingeri”, “Mbona Ijuru Rishya”, “Ndaririmba”, “Uruta Sogokuruza”, “Warandondoye”, “Ndaririmba Intsinzi”, “Ndi Uwa Kristo”, “Nimushimwe Uwiteka” n’izindi.

Siloam Choir baherutse gukora igitaramo gikomeye "Ndi Uwa Kristo" cyabereye muri Camp Kigali 

Siloam Choir yashyize hanze indirimbo ya mbere kuri Album nshya "Ndi Uwa Kristo”

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDARIRIMBA INTSINZI" YA SILOAM CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...