Siloam Choir isanzwe ikora ibitaramo by’ivugabutumwa mu mpeshyi, iri mu myiteguro y'igitaramo kizaba tariki ya 12 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali. Igitaramo cy'uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi uwa Kristo”, igamije gukangurira abantu kwemera no guhamya Kristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Igitaramo “Ndi uwa Kristo” cya Siloam Choir cyitezweho kuzaba umwanya ukomeye wo kwegera Imana, kongera kwizera no guhindura ubuzima bw’abazacyitabira. Bateguye iki gitaramo, mu gihe bakomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke ikunzwe mu ndirimbo "Warandondoye" imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 5.6 kuri Youtube, yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1996, itangirira mu yahoze ari umudugudu wa Gacuriro, itangirana n’abaririmbyi 14 gusa. Uko imyaka yagiye ishira, yakomeje gukura no kwaguka, aho ubu igeze ku baririmbyi 145.Izina “Siloam” rikomoka muri Bibiliya muri Yohana 9:7 handitse ngo: “Aramubwira ati: Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu (bisobanurwa ngo ‘Yaratumwe’).” Mu 2000, iyi korali yimuriwe ku Itorero rya Kumukenke ari na ho ikorera kugeza uyu munsi.
Mu rugendo rwayo rw’imyaka irenga 25, Siloam Choir imaze gukora indirimbo zirenga 250, ikagira album 6 z’amajwi n’iz’amashusho 5. Mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane harimo "Ijambo", "Ari mu ruhande", "Warandondoye", "Mu mahanga yose" na "Sinzirwanirira", zagiye zikora ku mitima ya benshi mu bihe bitandukanye.
Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yabwiye inyaRwanda ko kimwe mu byo bishimira cyane mu murimo w'Imana bakora ari ukubona abantu bahinduka binyuze mu ndirimbo zabo. Ati: “Twishimira ko hari abantu bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, no gukomeza kubaka umubiri wa Kristo (Itorero) binyuze mu ndirimbo.”
Ku bijyanye no kuba bafite abaririmbyi benshi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel barimo Bosco Nshuti na Jado Sinza, bavuga ko ari umugisha ubafasha guteza imbere umurimo wabo. Bati: “Ni umugisha kuri twe, kandi bidufasha cyane mu kuzamura ireme ry’imiririmbire n’imikorere muri rusange."
Siloam Choir yagaragaje ko umuziki wa Gospel uri gutera imbere cyane muri iki gihe, cyane cyane mu buryo bwa tekinike, nubwo asanga ukomeje urugendo rwo kugera ku rwego rushimishije.
Sibomana Paul uyobora Siloam Choir yagize ati: “Umuziki wa Gospel urimo gutera imbere cyane mu buryo bwa tekinike, ariko turacyari mu rugendo. Dukomeje kwiga Ijambo ry’Imana no gusenga kugira ngo ibyo turirimba bihinduke ubuzima, bihure n’imibereho yacu ya buri munsi.”

Mu rugendo rwayo rw’imyaka irenga 25, Siloam Choir imaze gukora indirimbo zirenga 250, ikagira album 6 z’amajwi ndetse n’iz’amashusho 5


Siloam Choir yamamaye mu ndirimbo "Warandondoye" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 5 kuri Youtube
Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo gikomeye yise “Ndi uwa Kristo”
REBA INDIRIMBO "WARANDONDOYE" YA SILOAM CHOIR
