Ku
wa Kane tariki 05 Kamena 2025 ni bwo Silas yagejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera
kugira ngo aburane ku byaha acyekwaho cyo gusambanya umwana utujuje imyaka
ndetse no kumutera inda. Silas yari yaratawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025.
Ubwo
yageraga imbere y’ubutabera, yavuze ko atiteguye kuburana kuko atari kumwe n’umwunganizi
we mu mategeko bityo asaba ko urubanza rwe rwasubikwa. Nyuma yo kubaza
ubushinjacyaha icyo bubitekerezaho nabwo bukavuga ko ari uburenganzira bwe bwo
kugina umwunganira mu mategeko, umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasubukurwa
tariki 10 Kamena 2025.
Kuri
uwo munsi wo kuburana yahawe, yaburanye ahakana gutera inda umwana w’imyaka 17 avuga
ko iyo nda ari iy’umuhungu we kuko hari n’indi nda bakuyemo nayo y’umuhungu we.
Icyo
gihe yavuze ko ari akagambane k’umugore we, uwo mukobwa yateye inda n’umuhungu we bashaka kumwegekaho
ibyo byaha kubera amakimbirane bafitanye.
Ubwo
bamubazaga ku bimenyetso bya gihanga basanze bihura n’ibye, yavuze ko inda ari
iy’umuhungu we kuko baramutse nawe bamupimye basanga bahuje.
Umugore
wa Nzabaha Silas ndetse n’umuhungu we bahakanye ayo makuru bavuga ko ibyo
ari ibinyoma byo gushaka gukwepa ibyaha yakoze.
Urukiko
rw’ibanze rwa Bugesera bavuze ko bazasomera umwanzuro Silas ku wa 13 Kamena
2025 ariko ntibarusoma kubera izindi mpamvu bwite z’urukiko.
Kuri ubu, urukiko rw’ibanze rwa Bugesera rwanzuye ko nyuma yo kumva uko Silas yireguye ndetse n’uburemere bw’icyaha, Silas agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Ubu Silas Nzabaha wamamaye nka "Ibya Yesu ni ku murongo" ari kubarizwa mu igororero rya Ririma mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.