Mu
gihe ibigo byinshi by’abana byifashisha ibiruhuko mu kubaha amahugurwa
atandukanye, itorero ndangamuco ry’abana rizwi ku izina ry’Uruhongore rw’Umuco
rikomeje kugaragaza uruhare ridasanzwe mu kwigisha no gusigasira umuco
nyarwanda mu bato.
Iri
torero rigizwe n’abana bato rifasha abarikoreramo kumenya umuco w’u Rwanda,
kuwusigasira no kuwukunda bakiri bato. Imyitozo yaryo ikorerwa mu kigo cya
Mother Mary International School Complex, cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko, aho
abana bahurira bagakora imyitozo y’imbyino n’umuco gakondo.
Mu
gusozwa kw’ibi biruhuko, Uruhongore rw’Umuco rwateguye igitaramo cyahuje
ababyeyi n’abana, aho aba bana bagaragaje ibyo bamaze kwiga mu gihe cyose
cy’imyitozo.
Ni
igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo ku babyeyi, aho benshi bagaragaje kunyurwa
n’intambwe abana babo bagezeho mu gusobanukirwa no gukunda umuco w’igihugu
cyabo.
Imbyino,
indirimbo n’imigirire by’aba bana byagaragaje ko bafite impano iri gutyazwa
kandi igamije kubaka ejo hazaza h’umuco nyarwanda.
Umutoza
mukuru w’Uruhongore rw’Umuco, Tuyisabe Siboyintore Felix, yavuze ko icyamuteye
gufata icyemezo cyo gutoza abana ari urukundo abafitiye n’urukundo akunda
igihugu cye.
Yagize
ati: “Inshuti zanjye za hafi kurusha izindi ni abana. Ikindi ni urukundo nkunda
u Rwanda n’umuco warwo, niyo mpamvu numvise ko kuwutoza abakiri bato ari bwo
buryo bwiza bwo kuwusigasira.”
Umubyeyi
uhagarariye abandi bafite abana mu Uruhongore rw’Umuco yashimangiye ko kugira
igihugu gifite umuco ari umugisha ukomeye, asaba ko uwo muco wakomeza kwigishwa
abakiri bato.
Yagize
ati: “Ni iby’agaciro kuba dufite igihugu cyiza nk’u Rwanda gifite umuco wihariye
utaboneka ahandi. Turashimira cyane umutoza Siboyintore wagize igitekerezo cyo
gushinga iri torero rifasha abana bacu gukura bazi uwo ari bo.”
Rwabigwi
Cyprian uhagarariye ikigo cya Mother Marry, yavuze ko icyemezo cyo gutanga aho
abana bitoreza cyari gisanzwe muri gahunda ye yo gushyigikira uburezi n’umuco.
Yagize ati: “Ubu busitani nabwubakiye abana b’igihugu. Nkunda cyane umuco, kandi uburezi kugira ngo bugire ireme bugomba gushingira ku muco. Igihugu kitagira umuco kiracika.”
Siboyintore Felix ari gufasha abato gukurana urukundo rw'umuco nyarwanda
Siboyintore Felix avuga ko ibyo akora ari ukundo rw'Igihugu
