Sibomana Patrick wakiniraga Police FC yerekeje hanze

Imikino - 07/02/2023 12:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Sibomana Patrick wakiniraga Police FC yerekeje hanze

Rutahizamu Sibomana Patrick wakiniraga Police FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Ferroviario de Beira yo muri Mozambique, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ikipe ya Police FC yamaze kwemeza amakuru y'uko rutahizamu wayo Sibomana Patrick bakunze kwita Papy, yamaze kumvikana n'ikipe ya Ferroviario da Beira ikina icyiciro cya mbere muri Mozambique.

"Police FC na Ferroviario da Beira zamaze kumvikana kuri gahunda y'igurishwa rya Sibomana Patrick. Tumwifurije amahirwe masa mu nzira nshya yerekejemo." Police FC ibinyujije ku rubaga rwayo rwa Twitter.

Sibomana Patrick w'imyaka 26, yari umukinnyi wa Police FC kuva mu 2020, akaba ayisize ku mwanya wa 7 n'amanota 27. 

Ni ubwa Gatatu uyu rutahizamu agiye gukina yanze y'u Rwanda, nyuma ya 2017-18 ubwo yakiniraga ikipe ya Shakhtyor Soligorsk, ayivamo agaruka muri Mukura Victory Sports ahava 2019 yerekeza muri Young African yakiniye umwaka umwe, 2020 agaruka mu Rwanda ajya muri Police FC.Mu 2020 ni bwo Patrick yabaye umukinnyi wa Police FC

Clube Ferroviario da Beira ni ikipe ikina icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Mozambique yitwa Mocambola. Ferroviario da Beira yashinzwe mu 1943, ikaba ikinira kuri sitade ya Estadio do Ferroviario.

Papy yaherukaga hanze akinira ikipe ya Yaung African


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...