Si umuntu usanzwe ni uko tubyibagirwa - Kenny Sol asubiza abahanzi bashinja Element kubirengagiza (AMAFOTO)

Imyidagaduro - 19/07/2026 2:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Si umuntu usanzwe ni uko tubyibagirwa - Kenny Sol asubiza abahanzi bashinja Element kubirengagiza (AMAFOTO)

Mu gihe hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bagaragaza ko batishimiye uburyo Producer Element EleéeH abageraho cyangwa uburyo bamubona nk’umuntu utinda kubaha umwanya, Kenny Sol we yavuze ko ikibazo atari ubushobozi buke bwa Element ahubwo ari uko abantu hari ubwo bibagirwa urwego amaze kugeraho.

Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza cyane mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, aho buri gitaramo agenda asiga amateka yihariye binyuze mu ndirimbo ze zigeza abafana ku byishimo.

Mu gitaramo cyabereye kuri Stade ya Nyagatare ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026, uyu muhanzi yongeye kwerekana impamvu ari umwe mu bahanzi bafite umwanya ukomeye mu muziki w’u Rwanda, asusurutsa imbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo.

Yinjiye ku rubyiniro aririmba “Haso”, indirimbo yahise ifasha abafana kumwakira neza, akomereza ku ndirimbo zirimo “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, “Igitangaza” yakoranye na Juno Kizigenza na Bruce Melodie, “Joli”, “Umurego”, “Phenomena” ndetse na “Molomita”.

Nyuma y’iminota 25 ari ku rubyiniro, Kenny Sol yasabye abari muri Stade ya Nyagatare gucana amatara ya telefoni zabo, maze atangira kuririmba indirimbo “Haje Gushya” yahise ihindura ikirere cy’igitaramo, abantu benshi bahaguruka babyina ndetse baririmba hamwe na we.

Kenny Sol yageze ku rubyiniro nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo nshya yise “Godzilla”, yakozwe na Producer Element EleéeH.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe hari bamwe mu bahanzi bagiye bagaragara mu itangazamakuru bavuga ko batakibona impamvu yo gukorana na Element, bavuga ko atabageraho ku gihe cyangwa ko batabona umwanya uhagije wo gukorana na we.

Ariko Kenny Sol we avuga ko abantu bakwiye kureba neza uruhare rwa Element mu iterambere ry’umuziki nyarwanda ndetse bakibuka ko ari umwe mu ba Producer bafite ibikorwa byinshi byakoze amateka.

Yabwiye InyaRwanda ati: “Ntabwo byoroshye, kubera ko Element ntabwo ari umuntu usanzwe. Ni uko tubyibagirwa. Ariko ngerageza gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo mubone.”

Yakomeje avuga ko nubwo Element ashobora kuba afite byinshi ahugiyemo, iyo abonye umwanya ahita atanga umusaruro ufatika. Ati: “Nawe ni umuntu wihugiraho. Ariko iyo yatuboneye umwanya ahita aduha indirimbo nka ‘Godzilla’ yanjye, ‘Chocolate’ ya Chriss Eazy, ‘Ndi Ready’ n’izindi.”

Kenny Sol yavuze ko ikibazo atari uko abahanzi bamubura burundu, ahubwo ko ari uko umwanya bahuriraho na we wahindutse bitewe n’ubwinshi bw’ibikorwa afite. Ati: “Ntabwo rero navuga ko mubura ijana ku ijana, ariko ku gihe twari dusanzwe tumubonera, iyo atubonye umwanya araboneka rwose.”

Element EleéeH ni umwe mu ba Producer bagize uruhare rukomeye mu mpinduka z’umuziki nyarwanda mu myaka ya vuba, aho yagiye akorana n’abahanzi batandukanye ndetse akabyara indirimbo zakunzwe cyane.

Mu bikorwa bye harimo indirimbo nka “Godzilla” ya Kenny Sol, “Chocolate” ya Chriss Eazy, “Ndi Ready” n’izindi zakomeje kumugaragaza nk’umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu bijyanye n’umuziki.

Nubwo bamwe mu bahanzi bagiye bagaragaza ko kubona umwanya we bitakiri nk’uko byahoze, Kenny Sol we asanga bikwiye gusobanurwa mu buryo bwagutse, kuko impamvu nyamukuru ari uko Element ari umwe mu bantu bafite ibikorwa byinshi ndetse n’abamushaka ari benshi.

MTN Iwacu Muzika Festival 2026 ikomeje kuzenguruka intara zitandukanye z’u Rwanda, ihuza abahanzi bakomeye n’abakunzi b’umuziki mu bitaramo byitabirwa n’abantu benshi.


Kenny Sol yasusurukije ibihumbi by'abantu mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye i Nyagatare

Kenny Sol yavuze ko indirimbo 'Godzilla' aherutse gushyira hanze yayikorewe na Element, kandi ashimira uruhare rwe

Kenny Sol yavuze ko abahanzi bakwiriye kumva uruhare rwa Element ndetse n'urwego agezeho mu gutunganya indirimbo

Kenny Sol yavuze ko ashingiye ku kuntu yakiriwe i Nyagatare, afite icyizere cy'uko i Musanze aho azahacana umucyo


KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'GODZILLA' YA KENNY SOL


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...