Umuhanga mu bijyanye n’imibanire y’abantu n’urukundo, Madeleine Mason avuga ko abantu batagira imipaka imwe mu mibanire yabo. Icyo umwe ashobora kubona nk’igikorwa gisanzwe, undi ashobora kugifata nk’ubuhemu.
Urugero, kuvugana kenshi n’uwahoze ari umukunzi, gukina n’undi muntu kumubwira amagambo meza cyangwa kumarana umwanya munini n’umuntu runaka mu ibanga bishobora gufatwa mu buryo butandukanye bitewe n’amasezerano abari mu rukundo baba baragiranye.
Ni iki gituma igikorwa gifatwa nk’ubuhemu?
Abahanga bagaragaza ko ibanga, kubeshya no kutubahiriza imipaka mwumvikanyeho bishobora kuba bimwe mu bintu by’ingenzi bituma igikorwa gifatwa nk’ubuhemu.
Jo Barnett inzobere mu bijyanye n’imibanire, avuga ko igisobanuro cyo guca inyuma umukunzi, gishobora gutandukana bitewe n’imipaka abari mu mubano baba barashyizeho.
Ibi bivuze ko kuba igikorwa runaka kidafatwa nk’ubuhemu n’umuntu umwe, bidahita bivuga ko ari ko bigomba kumera kuri buri mubano.
1. Guca inyuma mu bikorwa by’ishimisha mubiri
Ubu ni bwo buryo buzwi cyane bwo gucana inyuma. Ni igihe umuntu agirana imibanire y’imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo bakundana, mu gihe ibyo bitari mu byo bombi bumvikanyeho.
Jo Barnett avuga ko n’aha hashobora kubaho imipaka itandukanye. Ku bantu bamwe, gusomana n’undi muntu bishobora kuba bihagije kugira ngo bafate ibyo nko kubaca inyuma, mu gihe abandi bashobora kugira indi mipaka itandukanye. Icy’ingenzi rero ni ibyo abari mu rukundo bumvikanyeho.
2. Kugirira undi muntu amarangamutima y’urukundo
Hari n’igihe umuntu ashobora gutangira kugirira undi muntu amarangamutima yihariye, akabihisha uwo bakundana. Ibi bikunze kwitwa ubuhemu bwo mu marangamutima.
Jo Barnett avuga ko muri ubu buryo hashobora kubamo kutaba indahemuka ku muntu mukundana, cyane cyane iyo uwo mubano mushya ukorwa mu ibanga.
Umuhanga mu bijyanye n’imibanire Max Lundquist na we agaragaza ko ibanga ari kimwe mu bintu bishobora gutuma umubano w’umuntu n’undi uhinduka ikibazo mu rukundo.
3. Ese gukunda undi muntu ni ubuhemu?
Iki ni ikibazo gikunze gutera impaka z’urudaca. Max Lundquist avuga ko gukunda cyangwa kwiyumvamo umuntu, ugasanga akurura amarangamutima yawe bishobora kuba ibintu bisanzwe, ndetse n’iyo umuntu yaba ari mu rukundo.
Madeleine Mason we avuga ko kugira igitekerezo cyo gukunda undi muntu gusa bitagomba guhita bifatwa nk’ubuhemu niba umuntu atab ishyize mu bikorwa cyangwa ngo abihe agaciro.
Ikibazo gishobora kuvuka iyo ibyo bitekerezo bitangiye gutuma umuntu akora ibintu bitandukanye mu ibanga cyangwa ibikorwa binyuranyije n’imipaka y’umubano we n’uwo bakundana.
4. Ese guhisha amafaranga na byo ni uguca inyuma?
Abantu benshi bashobora kudatekereza ko amafaranga ajyanye n’ubuhemu mu rukundo, ariko abahanga bamwe babivuga nk’ubuhemu bw’amafaranga.
Max Lundquist avuga ko guhisha uko ukoresha amafaranga bishobora kuba ikibazo cyane cyane iyo ibyo bikorwa bigira ingaruka ku bantu bombi bari mu rukundo.
Ibi bikunze kugaragara mu bashakanye, aho umwe aba ashaka kwikubira umutungo w’urugo, akawukoresha mu nyungu ze bwite, atitaye ku bandi bagize umuryango. Ibi nabyo rero ni ugucana inyuma no guhemuka.
Jo Barnett avuga ko kudashyira ahagaragara ibikorwa nk’ibyo bishobora guteza ibibazo no kubangamira icyizere kiri hagati y’abakundana.
Ni ryari wavuga ko waciye inyuma umukunzi wawe?
Abahanga bagaragaza ko nta gipimo kimwe gikoreshwa kuri buri mubano. Icyitwa ubuhemu gishobora guterwa n’imipaka abari mu mubano baba barumvikanyeho.
Mu yandi magambo, ntabwo buri kuvugana n’undi muntu, buri gukurikira umuntu ku mbuga nkoranyambaga cyangwa buri kugira ibitekerezo ku wundi muntu bihita bivuga ko waciye inyuma umukunzi wawe.
Ahubwo ikibazo gikomeye ni ukumenya niba ibyo ukora binyuranyije n’ibyo mwemeranyijweho, niba ubikora mu ibanga, niba umubeshya cyangwa niba ibyo bikorwa bidashobora gusenya icyizere kiri hagati yanyu.
Ni yo mpamvu abahanga bashishikariza abakundana kuganira ku mipaka y’umubano wabo hakiri kare, bakamenya neza icyo buri wese afata nk’ubuhemu n’ibyo yemera cyangwa atemera.
Muri make, guca inyuma umukunzi ntibigarukira ku kuba wakoranye imibonano mpuzanitsina n’undi muntu gusa. Ubuhemu bushobora no kugaragara mu marangamutima, mu mafaranga cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane iyo ibyo bikorwa biherekejwe n’ibanga, kubeshya cyangwa kurenga ku byo abari mu rukundo bumvikanyeho.
