Biteganyijwe
ko shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, aho amakipe azakina mu buryo busanzwe butameze nk’uko bakinnye muri shampiyona
iheruka. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gutangaza
bimwe mu bisabwa kugira ngo ikipe yitabire umwaka w'imikino 2021/2022, ndetse
harimo no gutangira imyitozo.
Ikipe
ishaka gutangira imyitozo izajya igaragaza abakinnyi izakoresha, itariki
izatangiriraho imyitozo, ibisubizo by'uko abakinnyi basuzumwe Covid-19. Ntabwo
ari ngombwa ko abakinnyi bazaba mu mwiherero nk’uko byabayeho umwaka ushize,
ahubwo ikipe izashaka gushyira abakinnyi hamwe izandika ibisaba. Ikipe ishaka
gutangira imyitozo igomba kugaragaza ikibuga izakoreraho, n’aho izajya yakirira
imikino yayo, hakiyongeraho ingengabihe y'uko bazajya bakora imyitozo. FERWAFA
kandi yatangaje ko nta kipe yemerewe gutangira imyitozo itabanje gusaba
uburenganzira ngo ibuhabwe.
