Aba bakobwa b'i Rubavu batangaje ko aya mateka banditse mu muziki wabo atari imibare gusa kuri bo, ahubwo ari ubuntu bw’Imana yakomeje kubayobora mu rugendo rwabo rwa muzika n’urukundo rw’abakunzi babo bakomeje kubashyigikira umunsi ku munsi.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Alicia na Germaine bagaragaje ibyishimo byinshi batewe no kugera kuri uwo muhigo nyuma y'umwaka n'igice bamaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Bagize bati: “Uyu munsi twuzuye ibyishimo n’imitima yuzuye gushima, kubera ko indirimbo yacu ‘Uriyo’ yujuje inshuro miliyoni imwe z'abayirebye (1 Million Views). Ibi si imibare gusa kuri twe, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo rwanyu n’ubudahemuka bw’Imana mu rugendo rwacu rwa muzika.”
Bakomeje bashimira Imana yakomeje kubaba hafi kuva batangira umuziki kugeza ubu bageze kuri uru rwego. Bagize bati: “Mbere na mbere, turashimira Imana Ishoborabyose yakomeje kutuba hafi, ikaduha imbaraga, ubuntu n’impano zo gukomeza gukora umurimo wayo binyuze mu muziki.”
Alicia na Germaine banashimiye buri wese wabaye hafi yabo kuva batangira urugendo rw’umuziki, bavuga ko urukundo rw’abakunzi babo ari rwo rutuma bakomeza gukora indirimbo zikora ku mitima y’abantu kandi zikabahumuriza.
Bagize bati: “Turashimira kandi buri wese watwumvise, wadusangije abandi, wadushyigikiye, wadusabiye ku Mana ndetse agakomeza kudutera imbaraga. Urukundo rwanyu ni rwo rutuma dukomeza gukora indirimbo zikora ku mitima y’abantu kandi zubahisha Imana. Iyi ntsinzi si iyacu gusa, ni iyacu twese.”
Papa Innocent yavuze ko kuzuza Miliyoni 1 atari ibintu byoroshye
Umubyeyi w’aba bakobwa akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ABA Music ireberera inyungu zabo, Innocent Ufitimana uzwi nka Papa Innocent, yavuze ko kuzuza miliyoni imwe y’abarebye indirimbo kuri YouTube ari ikintu gikomeye cyane, cyane cyane ku bahanzi bamaze igihe gito mu muziki.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, yavuze ko bishimira cyane uburyo abantu bakomeje kwakira neza ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo za Alicia na Germaine.
Yagize ati: “Kuzuza 1 Million kuri Alicia na Germaine ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko gukora indirimbo ukayishyira kuri YouTube channel ikarebwa n’abantu miliyoni ntabwo biba byoroshye.”
Yakomeje avuga ko kuva batangira gukora umuziki, bahoraga bifuza ko ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo zabo bwagera kure hashoboka.
Ati: “Turumva twishimye cyane kuko bitweretse ko dufite abantu badukunda kandi bishimira ibyo dukora. Twarabyifuzaga cyane ko indirimbo zacu zagera kure hashoboka abantu bakumva ubutumwa bwiza buzikubiyemo. Imana yacu irakomeye.”
Papa Innocent yavuze kandi ko nyuma y’inzitizi n’imvune bahura na zo mu kazi kabo k'umuziki, gukomeza kubona Imana ibafasha kugera ku ntego ari ibintu bibongerera imbaraga.
Ati: “Ndishimira ko nyuma y’imvune duhura na zo dukora uyu murimo, Imana yagiye imbere tukayikurikira. Kuba dushobora gukora indirimbo igakundwa kandi ikarebwa n’abantu benshi ni umugisha udasanzwe kuri twe.”
‘Uriyo’ ikomeje gukora amateka mu gihe Alicia na Germaine bahataniye ibihembo bikomeye
Uyu muhigo wa miliyoni 1 uje mu gihe Alicia na Germaine bari no mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Rubavu Music Awards and Talent Detection (RMA) biteganyijwe gutangirwa mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya kabiri.
Ibi bihembo byateguwe na Future Novelty Company na Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu, bigamije gushyigikira no kuzamura impano z’abahanzi bo mu Karere ka Rubavu n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange, harimo n’abahanzi bagezweho ku rwego rw’igihugu.
Alicia na Germaine bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo Best Rubavu Gospel Artist, ndetse indirimbo zabo “Ibendera” na “Uriyo” zikaba zihanganye mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'amashusho "Rubavu Video of the Year".
Amatora azatangira tariki ya 15 Gicurasi 2026 binyuze ku rubuga rwa Vision Jeunesse Nouvelle, aho amajwi y’abaturage azangana na 50%, andi 50% agatangwa n’abanyamakuru bakurikirana imyidagaduro mu Karere ka Rubavu.
Azarangira tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu gihe abazegukana ibihembo bazatangazwa tariki ya 30 Gicurasi 2026 mu birori bizabera muri Kivu Intare Arena mu Karere ka Rubavu.
Ni amarushanwa akomeye kuko ahatanyemo n’abahanzi ku rwego rw’igihugu. Mu cyiciro cya Countrywide Artist of the Year harimo amazina azwi cyane nka Bruce Melodie, Chriss Eazy, Kevin Kade, Element Eleee, Alyn Sano na Muttima.
Basanzwe bafite amateka muri RMA
Mu nshuro ya mbere y’ibi bihembo, Alicia na Germaine bari mu begukanye ibihembo, aho batwaye igihembo cya Best Gospel Artist in Western Province [Umuhanzi mwiza wa Gospel mu Ntara y'Iburengerazuba]
Kuri ubu, bahatanye mu byiciro bibiri, ibintu Papa Innocent avuga ko bibatera ishema kandi bibongerera icyizere cyo gukomeza gukora cyane.
Umujyanama w'aba bahanzikazi ari we Papa Innocent aragira ati: “Ubu ni inshuro ya kabiri tugiye muri iri rushanwa. Turifuza kuzaritwara kandi turishimira icyizere dukomeje kugirirwa. Rubavu ni mu rugo, tugomba kuzamura ibendera ry’Akarere ka Rubavu.”
Yakomeje asabira umugisha igihugu n’Akarere ka Rubavu. Ati: “Imana ihe umugisha Akarere ka Rubavu ndetse n’igihugu cyacu.”
Nubwo bamaze umwaka n’igice gusa mu muziki, Alicia na Germaine bamaze gukora indirimbo zirindwi zirimo Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabo, Ihumure, Ibendera, Ndahiriwe na Uriyo yamaze kuzuza miliyoni 1 y’abayirebye mu mezi 11 gusa imaze kuri YouTube.
Banaherutse gukora amateka yo kuririmba mu gitaramo gikomeye cya Easter Jubilee cya Ben and Chance cyabereye muri BK Arena tariki 05 Mata 2026. Ni igitaramo cya Pasika cyaririmbyemo Ben na Chance, Alicia na Germaine, Papi Clever na Dorcas na Pastor Ngoga Christophe.
Indirimbo zabo zikomeje gukora ku mitima ya benshi, aho hari abantu benshi bakomeza gutanga ubuhamya bavuga ko bazafashije kuva mu byaha ndetse bagasubira ku Mana kubera ubutumwa buri mu ndirimbo zabo.
Bakomeje no kwigaragaza ku rwego rwa Afurika
Alicia na Germaine bakomeje kwamamara no hanze y’u Rwanda aho bari mu bari bahatanye mu cyiciro cya Top African Gospel Group/Duo, aho bari bahanganye n’amatsinda akomeye aturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Muri ayo matsinda harimo Dube Brothers na Joyous Celebration bo muri Afurika y’Epfo, Karura Voices yo muri Kenya, KIG Gospel yo muri RDC, Midnight Crew yo muri Nigeria, Team Eternity yo muri Ghana n’andi akunzwe muri Afurika.
Si ibyo gusa kuko baherutse no kwegukana igikombe cya "Best Star New Gospel Artist in Africa" mu bihembo bya Shining Star Africa Awards 2026 byabereye i Kigali tariki 07 Werurwe 2026.
Icyo gikombe bagituye abahanzi bose ba Gospel, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka binyuze mu muziki.
Alicia na Germaine bamaze gukora indirimbo 7 kuva kuri "Urufatiro" kugera kuri "Ibendera"

Alicia na Germaine barashima Imana ko indirimbo yabo yujuje Miliyoni y'abayirebye kuri Youtube

Alicia na Germaine hamwe n'umubyeyi wabo Papa Innocent wiyemeje gushyigikira impano yabo yo kuririmbira Imana

"Uriyo" ibaye indirimbo ya mbere ya Alicia na Germaine yujuje Miliyoni y'abayirebye kuri Youtube

Alicia na Germaine bari mu bahanzi bahatanye mu bihembo bya Rubavu Music Awards and Talent Detection (RMA)
REBA INDIRIMBO "URIYO" YA ALICIA NA GERMAINE IBAYE INDIRIMBO YABO YA MBERE YUJUJE MILIYONI
