Si ihene yo kwiba! Nana yasubije abavuga ko yibye umugabo w’abandi

Imyidagaduro - 28/01/2026 10:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Si ihene yo kwiba! Nana yasubije abavuga ko yibye umugabo w’abandi

Nyuma yo gukora ubukwe ariko agahura n’ibitero byo ku mbuga nkoranyambaga ko yibye umugabo w’abandi, Nana yahakanye ayo makuru avuga ko umugabo we nta wundi mugore yari afite ndetse ko atari ihene yo kwiba.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cy’imbonankubone (Live) yakoze ari kumwe n’uwo mugabo we, basubiza bimwe mu bibazo byibajijwe n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse banaganira bisanzwe.

Bimwe mu bibazo Nana yabajijwe, harimo kuba mu irahira rye yaravuze “Nemeye ku gahato” hanyuma baramukosora avuga indahiro ya nyayo ko “Nemeye nta gahato” niba yarasezeranye ku gahato koko.

Yavuze ko atari agahato ahubwo yibeshye mu mivugire kubera ubwoba yari afite ndetse yungamo ko umugabo we atari umudiyasipora nk’uko bamwe bari batangiye kuvuga ko yishakira visa.

Yavuze kandi ko atazi aho ikibazo cyiri ku bantu bavuga ko umugabo we afite abana benshi yungamo ko umugabo ari ubyara cyane ko hari uwari umaze kwandika ahatangirwa ibitekerezo ko umugabo we afite abana 68.

Mu bamushinjaga kujya gusezerana yambaye impenure, Nana yavuze ko wari umunsi we udasanzwe, yari akwiye guhitamo imyambaro abona ko ari myiza kandi imubereye kugira ngo uwo munsi udasanzwe umubere uwo kwibuka iteka ryose kandi yari yambaye neza.

Kubyo kuba yaribye umugabo w’abandi, Nana yavuze ko umugabo we atari ihene yo kwiba ndetse ko impamvu yasezeranye avuga indahiro ye mu Cyongereza ari uko azi kuvuga Ikinyarwanda ariko ntamenye kugisoma no kucyandika.

Ati: “Umugabo wange ntabwo azi gusoma Ikinyarwanda. Azi kuvuga Ikinyarwanda ariko ntabwo azi kugisoma cyangwa kucyandika, mumureke rero. Mwagira ngo asome nabi? Nange mwari mwanyihaye.”

Akomeza agira ati “Ubundi umugabo ni ihene? Umugabo wange nta mugore yagiraga, hanyuma umugore we azaze atanga ikirego.”

Ibyo byose, Nana yabivuze ari kumwe n’umugabo we Jean Paul baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Umurerwa Nana yakoze ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga ze asubiza ibibazo byose byibajijwe nyuma y'ubukwe bwe na Jean Paul


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...